MC Tino yihaye umuhigo wo kujya asohora indirimbo buri kwezi

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 6/11/2017, Saa 12:25:22 Yasuwe inshuro 510

Mc Tino arahamya ko agiye kujya asohora indirimbo buri kwezi mu rwego rwo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yamurikaga amashusho y’indirimbo ye yitwa IBANGA, akamurika kandi "audio" y’ indirimbo ye nshya yise MY TIME.

MC Tino ubusanzwe ni umunyamakuru,umushyusharugamba ndetse n’umuhanzi, ariko avuga ko kubera ibikorwa bye bya muzika byatumye ahagarika bimwe mu byo yakoraga birimo gushyushya urugamba.

Twababwira ko MC Tino yababajwe n’ibyavuzwe kuri Safi, akora indirimbo ayita Ibanga maze arayimutura, we n’umufasha we.

Reba amashusho y’indirimbo MC Tino aherutse gusohora


      

Tanga igitekerezo

-->