MC Tino yababajwe n’ibyavuzwe kuri Safi akora indirimbo arayimutura

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 6/10/2017, Saa 08:20:51 Yasuwe inshuro 2714

Kasirye Martin uzwi ku izina rya Mc Tino yakoze indirimbo ayita Ibanga maze ayitura Safi n’umufasha we.

MC Tino ubusanzwe ni umunyamakuru,umushyusharugamba ndetse n’umuhanzi. Yamenyekanye mu itsinda rya TBB kuri ubu iri tsinda riri mu kiruhuko ariko Tino we yarakomeje.

MC Tino avuga ko amagambo yavuzwe kuri Safi n’umugore we yamubabaje bituma afata umwanzuro wo kujya muri sitidio agakora indirimbo akayitura Safi.

Mc Tino aganira na rwandadailynews.com yagize ati" Nakoze iyi ndirimbo ku cyumweru nyuma yo kumva uburyo abantu bakomeje kuvuga ngo Safi arisondetse ntibaberanye, jye numva birambabaje kandi ubundi umuntu ari we ugena amahitamo ye."

MC Tino yanatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu cyumweru gitaha kandi ko azakundwa na buri wese uzayabona.

Twagerageje kuvugana na Safi wibereye Zanzibar mu kiruhuko nyuma yo kurushinga kuri iki cyumweru nawe adutangariza ko nubwo atarumva iyi ndirimbo ngo imuteye amatsiko yo kujya kuyishaka.

Muri iyi minsi Tino ari kwigaragaza mu dukoryo twinshi dore ko ari kuvugwa mu itangazamakuru cyane nyuma yo kugaragara yigana Oda Paccy uherutse kwifotoza yambaye ubusa agakingaho ikoma.

MC Tino aherutse gutungurana nawe yifotoza yakinzeho ikoma nka Paccy

Umva indirimbo Ibanga yakozwe kubera ibyavuzwe kuri Safi


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 13/10/2017, Saa 20:05

    Igitekerezo*kbs nibyiza bagabanye amagambo kuko urukundo runjya ahorushaka,kandi urukundo nyarwo nugukurikiza umutima nama wawe.

  • 2

      |   ku wa 17/10/2017, Saa 05:40

    Ahubwo izorumazi zigendazivugwa kumu star wacu ntizihagararekuko ntanumwe warikumuhitiramo yahisemo uwumukwiye barakwir

Tanga igitekerezo

-->