Mbona umugore wanjye ameze nk’umugeni mwiza Rugamba aririmba-Umunyamakuru Nkurunziza

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 14/08/2018, Saa 11:08:53 Yasuwe inshuro 815

Nyuma y’aho ashingiye urugo,umunyamakuru wa Radiyo Ishingiro Nkurunziza Pacifique, aratangaza ko umugore we ntaho ataniye n’umugeni mwiza umuhanzi Rugamba Siprien aririmba.

Nkurunziza Pacifique umaze icyumweru kimwe asezeranye imbere y’imana, avuga ko ameze neza mu rugo rushya n’umufasha we Yadufashije Sarah.

Yagize ati:”Rimwe na rimwe nkunda gusobanura ibintu ngize ibindi nifashisha, mbona umugore wanjye Sarah ameze nk’Umugeni mwiza Rugamba Cyprien, mu rugo rushya tumeze neza bajya bavuga ngo umuntu ni mugari ariko ubugari bajya bavuga sinjya mbubona kuri sarh”.

Kugeza ubu Nkurunziza Pacifique na Yadufashije Sarah bamaze kuba umwe nyuma y’igihe kitari gito bakundana.

Ku mu nsi w’Ubukwe uburyohe bw’Urukundo bwaragaragaraga

Ibyishimo by’uko Pacifique yabonye urubavu rwe
Ibyishimo byakomereje mu kwezi kwa Buki

Inkuru bifitanye Isano:Iyo urukundo ruvuze nta kindi ukora uretse kurwumvira-Umunyamakuru Nkurunziza amaze gusezerana


      

Tanga igitekerezo

-->