Marchal Ujeku wo ku Nkombo yabaye umuhanzi w’umwaka i Rusizi na Nyamasheke

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 31/12/2017, Saa 09:46:12 Yasuwe inshuro 1037

Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ni ho hakomoka abahanzi bamaze kubaka amazina twavuga nka Mani Martin,Munyenshoza Dieudonne bakunda kwita Mibilizi,Samusure,Miss channel,Mihigo Francois chouchou ndetse n’abandi.

Mu mpera z’uyu mwaka ni bwo Radio Rusizi ibinyujije mu kiganiro cyayo cy’imyidagaduro cyitwa Friday show hateguwe irushanwa ngarukamwaka ry’umuhanzi witwaye neza muri Rusizi na Nyamasheke.

Iri rushanwa rigamije kumenyekanisha abahanzi bakizamuka bakomoka muri utu turere ku nshuro yaryo ya mbere ryaraye ryegukanywe n’umurimbyi ukomoka mu karere ka Rusizi hakurya y’amazi ku Nkombo ariwe Marchal Ujeku.

Yamenyekanye cyane ku ndirimbo Bombole Bombole yakoze muri Mutarama 2016 imufasha kugenda amenyekana hirya no hino mu gihugu ndetse ari nako yitabira ibitaramo bitandukanye birimo Festival na Fespad zitandukanye.

Yagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Natty Dread,Aganze Premier wo muri Congo akaba anageze kure umushinga w’indirimbo na Eddy kenzo wo muri uganda.

Ibi byose akaba ari byo byatumye arusha abandi bahanzi 9 bari bahatanye aribo Norbizzo,Jado,Enjo,P.Max,Elly Key The Gift,Master P,Crezzo G samuelo,Group ya Star Boyz na The Cover.

Uretse iki gikorwa kandi muri utu turere uyu mwaka dusoza hagiye haba n’ibindi bitaramo bitandukanye bigahagurutsa abatuye muri aka gace aho twavuga nk’igitaramo cy’umuhanzi Meddy wari uhaherutse mu myaka 9 ishize, igitaramo cyo kumurika album Afro ya Mani Martin ndetse n’ibindi bitandukanye byahuzaga abanyarusizi n’abakongomani.

Bitari ibyo gushidikanyaho Muri utu turere twa rusizi na Nyamasheke hari impano z’abahanzi mu buryo butangaje gusa iyo uganiriye na benshi muri bo bakubwira ko ibitangazamakuru bike biba muri utu duce,kuba abahanzi bahakomoka bafite amazina batajya babikoza ndetse n’izindi mbogamizi ari bimwe mu bituma batamenyekana.

The pax Masunzu/ Rwanda Daily News


      

Tanga igitekerezo

-->