Mani Martin yataramiye ab’i Rusizi ibyishimo birabarenga (Amafoto)

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 22/10/2017, Saa 13:48:14 Yasuwe inshuro 1511

Umuhanzi umenyerewe mu gukora ibitaramo bya live mu Rwanda,Man Martin, na Band ye "Kesho Band " baraye bataramiye abanya Rusizi, bikaba ari mu rwego rwo kumenyekanisha umuzingo w’indirimdo 15 yitiriye Afro.

Byari biteganyijjwe ko iki gitaramo gitangira kuri uyu wa gatandatu ku i saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba muri Motel Rubavu,ariko ntabwo izi saha zubahirijwe ku mpamvu z’umuriro mukeya utabashaga guhagurutsa ibyuma kuko uko bacanaga ibyuma umuriro wahitaga uba mukeya bituma igitamo gitangira gitinze.

Ibi gusa ntibyakomye mu nkokora ubwitabire bw’abafana kuko wabonaga bari benshi ndetse baryohewe n’abahanzi bagiye batandukanye bafashije Man Martin mu kubasusurutsa.

Bamwe mu bahanzi bafashije Mani Martin ,twavuga nk’umuhanzi akaba n’umunyamakuru The PAX Masunzu ukunzwe n’abatari bacye muri kano karere mu ndirimbo ye yitwa Warakoze,Marchal UJEKU wahagurukije abantu benshi mu ndirimbo ye BIKONGORE n’abandi.

Man Martin akoreye iki Gitaramo I Rusizi nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Rubavu,Musanze,Huye na Rusizi,uyu ukaba ubaye umuzingo we wa 5.

Tubibutse ko ubusanzwe uyu muhanzi avuka mu karere ka Rusizi,Umurenge wa Giheke.

Reba amafoto y’uko byari byifashe

Man Martin na Bande ye basusurukije abitabiriye igitaramo
Yinjiye ku rubyiniro abyina Indirimbo intashyo
Yanyuzagamo akava ku rubyiniro akazenguruka mu bafana
Man Martin yatunguye benshi ahagurutsa umuvandimwe we barabyinana
Abakobwa beza bari babukereye
Ibyishimo byari byose
Assia umenyerewe muri Sinema Nyarwanda yitabiriye iki gitaramo


Marchal Ujeku , umwe mu bahanzi bafashije Man Martin



Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA
Photo: Joseph Nizeyiman/Joy Pro


      

Tanga igitekerezo

-->