Mani Martin ntiyiyumvisha ukuntu abanyamakuru bacuranga indirimo z’inshishurano

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 2/11/2018, Saa 11:48:13 Yasuwe inshuro 229

Mugihe mu Rwanda hari inkundura kubijyanye nikibazo cyabahanzi nyarwanda n’abatunganya umuziki aho bafata indirimbo cyane cyane iz’abanyamahanga bakazisubiramo bakaziyitirira.Umuhanzi Mani Martin ntabibona kimwe n’abanyamakuru bavuga ko indirimbo zashishuwe kandi nyuma bakazicuranga ku bitangazamakuru bakorera.

Mani Martin ubarizwa mu gice cy’abahanzi umuntu yavuga ko bubashywe hano mu Rwanda bishingiye ku kuba mu bakunda umuziki we biganjemo abakuze kubera injyana akora n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagaram yibajije ku banyamakuru bakina indirimbo zinshishurano nyuma yo kuzigarukaho bakagaragaza ko Atari ubunyamwuga gushishura, Mani Martin aribaza niba abazikina bo bwaba ari ubunyamwuga.

Yagize ati “Bamwe mu banyamakuru bambaza ikibazo cyijyanye n’ibivugwa muri uyu muziki, bikunze kwitwa ‘gushishura’. Babyita ko ari ubunyamwuga bucye bufitwe na bamwe mu bahanzi muri twe, Ariko ibi binjyana ku kindi kibazo nshaka kubaza umuntu wese uri mu itangazamakuru ryacu ndetse n’abagenerwa bikorwa. Nkomeza kubumva abakora kuri Radio na Televiziyo batuvuga ko tutari abanyamwuga bashingiye ku kuba twigana umuririmbo(melodies) ndetse rimwe na rimwe ugasanga n’amagambo ni kimwe.

Akomeza yibaza ati"Ni gute ukomeze kwiyita umunyamwuga(itangazamakuru/umunyamakuru) wirirwa ukina izo ndirimbo uvuga ko zitujuje ubunyamwuga? Murumva se ari twe abahanzi dukwiye kugerekwaho iki cyimwaro cyangwa ni itangazamakuru naryo ni abafatanyabikorwa"?.

Mani Martin yumva ko nta mpamvu itangazamakuru ryagakwiye gukomeza kujora ibihangano by’abahanzi kandi nabo babigiramo uruhare rwo gukwirakwiza ibyo bihanagano bitujuje ubunyamwuga. Gushishura n’umuco uri kugenda ufata indi ntera mu bahanzi bo mu Rwanda cyane ko muri iyi minsi indirimbo zisohotse inyinshi zavuzweho gushishurwa.


      

Tanga igitekerezo

Any message or comments?

-->