Makanyaga Abdoul ntiyemeranya n’abaharabika umuziki w’ubu

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 21/12/2017, Saa 09:47:11 Yasuwe inshuro 390

Umuhanzi Makanyaga Abdul yavukiye I Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1947, mu murenge wa Ngoma uherereye mu karere ka Huye.

Uyu mugabo arubatse afite abana n’umugore. Makanyaga yahereye ku ndirimbo ye ya mbere “Urabeho Mariyana”yakoze mu 1971, ari we uyiyandikiye akanayikorera injyana muri Orchestre “Les Copains” yaririmbiragamo.

Makanyaga Abdul yanabaye umukinnyi umukinnyi w’ umupira w’amaguru akina mu ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu ari gutunganya indirimbo nshya muri Kina music record.

Kubw’uyu muhanzi uri mu baririmbye indirimbo za Karahanyuze avuga ko atemeranya n’abijujutira abahanzi b’iki gihe kuko ngo nta muziki uba mubi ahubwo ko biterwa n’uwuwumva.

Ati:" Nta muziki uba mubi byose biterwa n’amatwi awumva. Upfa kuba udasebanya udatukana.Yego hari abatarumva icyo bakora ariko hari abatangiye kumva muzika ikwiye gukorwa nubwo bagitangira hari icyizere kuri muzika."


      

Tanga igitekerezo

-->