Kwita Izina 2018:Senderi yababajwe no kuba indirimbo ze zaracuranzwe ntabibonemo inyungu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/09/2018, Saa 11:49:35 Yasuwe inshuro 429

Umuhanzi Senderi Eric uzwi nka Senderi International Hit ababajwe ni uko ibihangano bye byakoreshejwe mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byabereye mu Kinigi nk’uko bisanzwe buri mwaka.

Tariki ya 07/09/2018 nibwo habaye igikorwa cyo Kwita Izina abana 23 b’ingagi cyabaye ku nshuro ya 14.

Iby’aka kababaro uyu mugabo yabinyujije ku rukuta rwe rwa instagramm, aho yanditse ubutumwa burebure bukubiyemo ko RDB yakabaye yibuka itegeko ryo kurinda umutungo w’umuntu mu by’ubwenge bityo na Senderi akaba hari icyo yabonye ku ndirimbo ze zasusurukije abitabiriye ibirori nyamara we yibereye mu rugo abikurikiye kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’uko yabivuze.

Senderi ntiyatinye kugaragaza ko ibihangano bye byakabaye bimutunze byakoreshejwe nta nyungu abibonyemo ibintu bimuteza inzara.

Yanditse ati: "Nyakubahwa muyobozi mukuru wa RDB Turabashimira ibirori byiza byokwita izina abana b’Ingagi uyumwaka 2018 nabikuriye byose kuri RTV byagenze neza cyane.Nanishimiye uko abaturage bishimiye indirimbo zanjye nubwo ntari mpari nkiyitwa #iyo twicaranye tuvugana ibyubaka urwanda#Ntawabisenya ndeba( Nzabivuga)nkurwego rushinzwe kurengera umutungo bwite mubyubwenge ubutaha mwazajya mudutumira tukabaririmbira.kuko ntunzwe nabiriyabihangano byanjye mwacuranze ndetse nibindibyinshi mfite ariko uyumunsi inzara yanyiciye ikigali izondirimbo zacu nyinshi ziri mumitima yabaturage baho mumajyaruguru nahandi hose mugihugu nohirya nohino kwisi kandi zihuza ubuyobozi nabaturage."

Bamwe mu batanze ibitekerezo nabo bashyigikiye ibyo Senderi yanditse, dore ko hari n’uwavuze ko bibabaje gutumira abahanzi bo hanze batazwi nyamara hari ababa bazwi bo mu gihugu nyamara ntibatumirwe.

Uyu yagize ati:" Ibyo uvuze ni ukuri nta kuntu watumira mafikizolo ukayiha akayabo kandi indirimbo zabo zitazwi naho @ericsenderi we zose zizwi ntagire na icyo abona"

Ubutumwa bwa Senderi kuri instagram

Mu rwego rwo kunoza urwego rw’amategeko na za politiki, Rwanda ruherutse gushyiraho itegeko rishya ku mutungo kamere mu by’ubwenge, Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rikaba rigamije guteza imbere uburenganzira ku mutungo kamere mu by’ubwenge.

Itegeko ku burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253 ikoreshwa ry’uburenganzira bw’umuhanzi, ubw’abagaragara mu bihangano, ubwa ba nyir’amajwi n’ubwa ba nyir’ibiganiro ko bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira bw’abahanzi n’ibijyana na bwo.


      

Tanga igitekerezo

-->