Korari UMUGISHA igiye kumurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo nyuma y’imyaka 25 ivutse.

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 23/03/2018, Saa 11:31:09 Yasuwe inshuro 656

Korari UMUGISHA igiye kumurika umuzingo w’indirimbo wa kabiri nyuma y’imyaka 25 ibayeho. Iki cyuho ngo cyatewe nuko korari yari ikirimo kwiyubaka.

Umugisha Choir ni korari ikorera muri ADEPR Rugando. Kuva ibayeho mu 1993, yashyize hanze umuzingo umwe w’indirimbo ahagana mu mwaka w’2000. Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, ni bwo Umugisha choir iza kumurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo zayo yise ““Dufite Imana”. Ni igitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR Rugando.

Mu kiganiro rwandadailynews.com yagiranye na Maneri Eric Maniraguha ushinzwe itumanaho muri iyi korari, yavuze ko kuba hashize imyaka myinshi nta mizingo y’indirimbo ikorwa; ngo byatewe nuko korari yatangiye ari iy’abana ikagenda ikura gake gake. Ariko ngo bagiye banahura n’ibibazo binyuranye.

“Ni ikibazo… urumva twatangiye mu 1993, album ya mbere tuyikora mu 2000 na bwo harimo indirimbo nke. Ntabwo twatangiye dufite imbara nawe urabyumva. Twatangiye turi korari y’abana.. gusa na nyuma ya Album ya mbere, ku ya kabiri twagize ikibazo. Twakoze amashusho nyuma uwayadukoreye arayabura, ducika umugongo kabisa biba ngombwa ko twongera gukora andi” Maneri Eric Maniraguha

Maneri akomeza avuga ko ubutumwa buri mu ndirimbo “Dufite Imana” yanitiriwe uyu muzingo w’indirimbo, ngo ni ukwerekana ugukomera kw’Imana ai na byo bituma abantu bakwiye kuyikomeraho no kuyiringira.

Mu gitaramo cyo kumurika uyu munzingo w’indirmbo icumi “Dufite Imana”, abantu bazinjirira Ubuntu. Ibikorwa byo kumurika uyu muzingo, bizabimburirwa n’igitaramo gitegura uwo munsi kizaba kuri uyu wa Gatandatutariki ya 24 Werurwe 2018.

Umugisha Choir ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 70. Barateganya kuzasoza uyu mwaka wa 2018 hari izindi ndirimbo bakoze.


      

Tanga igitekerezo

-->