Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinnyi be yasabiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 19/02/2019, Saa 13:21:29 Yasuwe inshuro 426

Umushinjacyaha w’Umufaransa utatangajwe amazina yasabiye Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide igifungo cy’ imyaka irindwi.

Kuya 12 Gashyantare 2019 ni bwo mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Koffi, ushinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu. Bavuze ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006.

Koffi Olomide ashinjwa gufata ku ngufu ababyinnyi be no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa.

Standard Media yanditse ko Umushinjacyaha w’umufaransa, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gutsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato bityo ngo agomba gufungwa imyaka 7.

Urubanza rwa Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko rwashyizwe mu muhezo, ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjijwe ibyaha nk’ibi byo guhohotera ababyinnyi be n’abandi.

Tariki 22 Nyakanga 2016 yaratunguranye ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi akubita imigeri umukobwa umubyinira.

Avuye mu kiganiro kuri Citezen Tv, yatawe muri yombi, ndetse mu masaha macye we n’ababyinnyi barahambirizwa bava muri Kenya.

Nyuma y’ibi hari n’umugabo umubyinira yakubise umugeri afungirwa muri Kongo igihe gito.

No Muri 2012 yahawe igifungo cy’amezi atatu, aryozwa gukubita umugeri ‘producer’ w’umuziki we.

Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru w’umunyarwanda, Ndayisenga, muri 2012.

Uyumuhanzi akunze kurwana cyane kandi ngo akubita ahantu habi haviramo invune bamwe yewe bakaba byababyarira ubumuga.