King Giddy yashyize hanze indirimbo nshya iherekejwe n’amashusho

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 18/04/2018, Saa 14:32:43 Yasuwe inshuro 731

Umuhanzi King Giddy amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Nzaba nkigukunda.Ni indirimbo yasohokeye rimwe n’amashusho yayo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Rwandadaily News uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo bushishikariza abakundana kutaryaryana ahubwo bagaherekeza urukundo rwabo kugeza bashaje.

Yagize ati:" Nayise Nzaba nkigukunda kuko ibyo ivuga ni ku muntu uzaba agikunda undi kugeza bashaje.Ni inspiration isanzwe yo mubuzima busanzwe."

King Giddy ni umuhanzi ugaragaza ko afite impano ,warampinduye ibaye indirimbo ye ya 10 kuva yatangira iyi nzira.

King Giddy ni umusore w’imyaka 22, akaba akunze kubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, kuri ubu afite indirimbo zitandukanye zirimo; Warampinduye, Ni wowe tuberanye , For you na Igendere.

Reba Video ya Nzaba nkigukunda


      

Tanga igitekerezo

-->