King Giddy yashyize hanze indirimbo ikangurira abakundana kugira umuco wo gusaba imbabazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 19/11/2018, Saa 16:58:02 Yasuwe inshuro 227

Umuhanzi King Giddy yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “NZAGUKUMBURA” ikaba yasohokanye na videwo yerekana amagambo ayigize, ibyo bita Lyrics.

Aganira na Rwandadaily News uyu muhanzi yatangaje ko iyi ndirimbo ivuga ku bantu bakundana ariko umwe hari inshingano atuzuza neza mu rukundo.

Ati “ Hari igihe umwe iyo amaze kubona Ko uwo bakundana amukunda by’ukuri, arara akumva Ko byakemutse , gusa nanone igaragaza ko yabibonye agasaba imbabazi akemera no kwikosora.”

Yongeyeho ati “Ni ukugira ngo mbwire abantu ko kuba umukunzi wawe ubona agukunda ntibikwiye gutuma wirara, kandi niba wibonyeho ikosa ni byiza kuryemera ukanasaba imbabazi.”

King Giddy akunze kwemeza ko impamvu aririmba indirimbo z’urukundo,abigirira umuhate wo gutanga umusanzu wo kubaka umubano w’abakundana dore ko areba agasanga igitera ingo z’ubu gusenyuka ari ukutabwizanya ukuri no kudasaba imbabazi mu gihe habayeho ikosa.

King Giddy ni umusore w’imyaka 22, akaba akunze kubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, kuri ubu afite indirimbo zitandukanye zirimo; Warampinduye, Ni wowe tuberanye (new song), For you na Igendere.


      

Tanga igitekerezo

-->