Kidumu wakekaga ko yarozwe yasezerewe mu bitaro ubu ari kubarizwa i Nairobi

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 29/03/2018, Saa 14:41:26 Yasuwe inshuro 232

Inkuru ishimishije ku bakunzi ba muzika by’umwihariko abakunda Umuririmbyi Kidumu wari urwariye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Bujumbura bigakekwa ko yarozwe kuri ubu yorohewe arasezerewa asubira iwe muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018 nibwo uyu muhanzi yagiye mu bitaro aribwa mu ngingo ndetse afiten’umuriro mwinshi.

Abaganga bamukoreye ibizamini byose ntibagira indwara n’imwe bamusangamo gusa we yaje kubwira abafana be ndetse n’abandi bose bamukurikira kuri Facebook ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko yarozwe n’abanzi batifuza ko abaho.

Kidumu yavuze kenshi ko yarozwe

Yagiye yandika amagambo atandukanye abwira abafana be ko ubuzima bwe budahagaze neza kugeza ubwo yasezerewe arataha ndetse umuryango uhita umushakira indege imujyana i Nairobi aho asanzwe aba.

Mbera gato yo kuva mu bitaro, Kidumu yemeje bidasubirwaho ko yarozwe ndetse ngo abaganga basanze impyiko ze zaragizweho ingaruka.


      

Tanga igitekerezo

-->