Jay Polly arifuza gusubira muri PGGSS ari kumwe na Tough Gang

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 5/01/2018, Saa 13:27:17 Yasuwe inshuro 419

Umuhanzi w’umuraperi Jay Polly aribaza niba mu gihe itsinda rye rya Tuff Gang ryaba ryitabiriye irushanwa rikomeye mu Rwanda PGGSS niba nawe yabana naryo muri iri rushanwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018,itsinda Tuff Gung ryongeye kugaragariza abakunzi baryo ko ryiteguye kubagezaho ibikorwa bya muzika kuko bamaze kongera gusenyera umugozi umwe aho kugeza ubu iri tsinda rigizwe n’abasore bane, Bull Dogg, Jay Polly, Fireman na Green P havuyemo P Fla ubu nawe ufite indi mishyingaye ku giti cye.

Jay Polly avuga ko nubwo yegukanye PGGSS ngo bitamubuza kurisubiramo ari ku mazina ya Tuff Gangs kuko bazaba barabaye itsinda. Ngo kuba Tuff Gangs yarabaye itsinda ntibimuheza kuzabafasha muri iryo rushanwa mu gihe baba batorewe kurijyamo.

Yagize Ati “Twashyize hamwe turi itsinda ubu. Tuff Gangs turashaka gukora amateka tukanegukana irushanwa rya Guma Guma natwe tukajya mu mateka y’abaritwaye ubu ni ugukorana imbaraga njye na bagenzi banjye tukabigeraho”.


      

Tanga igitekerezo

-->