“The Famous” Itsinda rishya mu muziki rihereye ku ndirimbo ihembura imitima y’abatizerana mu rukundo

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 7/03/2019, Saa 16:01:30 Yasuwe inshuro 1537

The Famous ni itsinda rishya rikorera umuziki mu Rwanda,rigizwe n’abasore batatu ari bo; Venom, JK na Vainqueur. Basohoye indirimbo yitwa ‘Inyuma’ ikubiyemo amagambo y’urukundo yuje inama cyane cyane abakundana batizerana.

Ni indirimbo yatunganijwe na Producer Pappito.

Ubwo JK umwe mu bagize iri tsinda yashyikirizaga rwandadailynews.com iyi ndirimbo yadutangarije kobayikoze bayigenera umuntu wifuza kuyitura umukunzi we agirango amubwire ashyitse umutima hamwe ko atamuca inyuma.

Ati”Nyuma yo kubona muri ikigihe heze ikintu cyo kutizerana hagati y’abakundana, twabitekerejeho tubyandikamo Lyrics , tujya kureba Pappito aduha Beat(injyana),aranayitunganya none ubu iyi ndirimbo yacu yarangiye,ni yo mpamvu tuyibazaniye ngo munabitumenyeshereze abakunzi b’umuziki nyarwanda.”

Iyi ni yo ndirimbo yambere itsinda The Famous rikoze ,abarigize bakaba bavuga ko bafite intego yo gukora cyane bagakomeza kuzamura muzika Nyarwanda,bafatanije nabandi bahanzi bahasanze kandi barizera ko bazabaha ikaze.