Israel Mbonyi agiye kumurika "Album" ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 24/11/2017, Saa 12:44:45 Yasuwe inshuro 422

Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo we wa 2 yise INTASHYO.

Iyi Album ikaba ikubiyemo indirimbo 6 zikunzwe muri iyi minsi ari zo Hari ubuzima,Ku marembo y’ijuru,Ibihe,Indahiro, Sinzibagirwa ndetse na Intashyo ari na yo yitiriwe iyi Album.

Israel Mbonyi aganira na rwandadailynews.com yagize byinshi adutangariza aho yagize ati"Ni igitaramo cyizarangwa no gucuranga mu buryo bwa live ari nako duhimbaza Imana,kugeza ubu imyiteguro yicyi gitaramo igeze kuri 80% ndumva igisigaye ari utegereza umunsi nyirizina."

Yungamo ati"Intashyo ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwose buri muri iyi arubumu ni ugutashya abantu tubaha ubutumwa bw’ihumure tunababwira ko hari ibyiringiro."

Album ye yambere yayimuritse kuwa 30 Kanama 2015, kuri ubu Intashyo akazayimurika kuwa 10 Ukuboza 2017 aho azanafashwa n’abandi bahanzi batandukanye muri Gospel aribo Dudu T.Niyukuri,Aime Uwimana ndetse na Patient Bizimana.


      

Tanga igitekerezo

-->