Irushanwa rya baringa? Uwegukanye Kinyaga awards yategereje ibihembo araheba

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/04/2018, Saa 11:30:28 Yasuwe inshuro 387

Nyuma y’uko yegukanye irushanwa rya Kinyaga awards rihuza abahanzi bo mu turere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi mu Ukuboza 2017,Pascal Masengesho uzwi ku izina rya MASTER P aravuga ko yategereje ibihembo yatsindiye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Master P avuga ko yageregeje kuvugana n’abategura iri rushanwa ariko baka bamumbwira ngo yihangane kandi ngo yarakoresheje amafaranga menshi yizeye ko azayakura muri Kinyaga Award bikaba byaramusigiye ubukene bukabije.

Yagize ati :"Abo niyamabaje bamereye nabi,murumva ko natiye ibintu bitandukanye narinizeye ko bazampa ibihembo nkagerageza kwishyura aho nafashe imyenda yose. Iyi Kinyaga yansigiye ubukene amezi agera kuri atanu arashize ariko nta bwo ndishyurwa icyo bampaye n’igikombe kitagira ibahasha."

Master P yahawe igikombe ategereza ibahasha araheba

Umuyobozi wa Boston Record , Tuyisenge Jean Bosco ariwe utegura iki gikorwa afatanyije n’izu z’urubyiruko zo muri Karongi,Rusizi na Nyamasheke ndetse na Minisiteri y’urubyiruko,avuga ko bari kugeraza uburyo babona uko bishyura uyu muhanzi.

Ati:" Kugeza ubu turacyari kuvugana n’abaterankunga ariko make twabonye tuzagerageza tuyamuhe mu gihe gito gishoboka kuko ntabwo twahata umuterankuga bidatinze tuzakemura vuba."

KINYAGA AWARDS ni rimwe mu marushanwa abera hanze y’umujyi wa Kigali agakorwa mu rwego rwo kuzamura abahanzi bo muntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu turere dutatu ari two Karongi,Rusizi na Nyamasheke.


      

Tanga igitekerezo

-->