Iradukunda Liliane ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline, MULINDWA Augustine Kuwa 24/02/2018, Saa 23:06:21 Yasuwe inshuro 1553

Iradukunda Liliane ni we wambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo irushwanwa rya MISS Rwanda 2018 risojwe hamnyekana Nyampinga uhiga abandi muri uyu mwaka.

Nkuko byagaragaye mu ijonjora rya nyuma, abakobwa 5 nibo basigaye mu irushanwa ibi bikavuga ko byanga bikunda aba aribo bagombaga kuvamo Nyampinga n’ibisonga bye.

Abakobwa 5 bageze mu cyiciro cya nyuma ni:

1.Iradukunda Liliane
2. Ishimwe Noriella
3. Umunyana Shanitah
4. Dushimimana Lydia
5. Irebe Natacha Ursule

Abakobwa batanu bageze mu ijonjora rya nyuma
Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere
Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018
Dushimimana Lydie
Ishimwe Noriella
Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri

Nyuma y’umwiherero , akanama nkemurampaka kemeje ko:

Miss Photogenic : cyangwa Nyampinga w’amafoto ari Iradukunda Liliane.

Miss Congeniality
: ni Uwase Ndahiro Liliane.

Miss popularity :cyangwa nyampinga wakunzwe n’abantu benshi ni Umutoniwase Anestasie. tubibutse ko uyu mukobwa arii umwe wamamaye kubera gutega moto agiye gusanga bagenzi be ubwo berekeaga mu mwiherero i Bugesera.

Umutoniwase Anastasie nomero 31 niwe wabaye nyampinga ukunzwe n’abantu, yamenyekanye kubera gutega moto

Miss Hertage: ni Dushimimana Lydia.

Ibisonga bya Nyampinga

Igisonga cya 2 cya Nyampinga: Natacha Ursule

Igisonga cya mbere: Shanitah Umunyana

Nyampinga w’ u Rwanda 2018: Iradukunda Liliane.

Nyampinga n’ibisonga bye

Akimara kwambikwa iri kamba Miss Iradukunda mu marira y’ibyishimo avuze ko agiye gushyira mu ngiro ibyo yiyemeje.

Ati: "Byandenze ntabwo numvaga ko nzaba Miss Rwanda. Ndizeza abakunzi bange ko ngiye gushyira mu bikorwa ibyo niyemeje."

Umubyeyi wa Nyampinga Iradukunda Liliane (wambaye umwitero w’umutuku)

Miss IradukundaLliliane ahawe imodoka nshya, kandi azajya ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda kandi Rwandaair izajya imufasha mu ngendo ze zose .

Ibyishimo bivanze n’marira kuri Iradukunda wabaye Miss
Akanama nkemurampaka kari kayobowe na Sonia Rolland, umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000
Imiteguro ya Kinyarwanda yari ibereye ijisho
Abakobwa bageze mu kiciro cya nyuma bose uko ari 20
Berekanye umubyimba wabo mu mbyino za kinyarwanda
Iradukunda Liliane yahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 18
Buravan niwe muhanzi wasusurukije ibi birori

Convetion center yari yakubise yuzuye

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    annick   |   ku wa 25/02/2018, Saa 11:49

    Congs Lilian nagutoye cyera kbs ahubwo Imana urashubije rwose

Tanga igitekerezo

-->