Inzitizi 5 zituma umuziki nyarwanda udatera imbere mu buryo bwiza

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/11/2017, Saa 08:02:49 Yasuwe inshuro 1964

Iyo usubije amaso inyuma ukareba urwego umuziki nyarwanda uriho ukagereranye n’urw’umuziki wa bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika,usanga ho ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye,ariko wareba mu Rwanda ugasanga umuziki waho ntutera imbere ku buryo bushimishije.

Abenshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda na bo bakibaza impamvu udatera imbere ngo ukwire mu mpande zose z’isi bikabayobera,Rwanda Daily News yabateguriye zimwe munzitizi eshanu zituma umuziki nyarwanda udatera imbere mu buryo bushimishije.

1.Umuziki utujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga

Akenshi kugirango ibinyamakuru mpuzamahanga byakire igihangano abayobozi babyo cyangwa ababishinzwe babanza gusuzuma niba igihangano bakiriye cyujuje ibisabwa (measure),kugirango babone gucuranga icyo gihangano ku gitangazamakuru cyabo.

Ibikoresho by’umuziki byo ku rwego rwiza na byo ni bike

Mu batunganya umuziki bo mu Rwanda cyane cyane abatunganya amashusho haracyarimo ubushobozi bucye bwok ugura ibikoresho bigezweho bibasha gufata no gutunganya amashusho yo ku rwego rwayo ibinyamakuru mpuzamahanga biba bikeneye.Bimwe mu binyamakuru bikomeye bikoresha ubwo buryo ni MTV,TRACE TVS nibindi…

2.Kwigaragaza cyane kw’abahanzi nyarwanda rimwe na rimwe banigaragariza ubuntu.

Muri za weekend ugerageje gutemberera mu tubyiniro cyane cyane utwo mu mujyi wa Kigali, cyangwa utwo mu yindi mijyi yunganira umurwa mukuru w’u Rwanda usanga abahanzi nyarwanda benshi baba barikuririmbira muri utwo tubari n’utubyiniro abaje gufata kamwe bakarushaho kwizihirwa,ugakubitiraho na bimwe mu bitaramo n’amarushanwa bijya bizengurukana abahanzi mu mpande z’igihugu abaturarwanda bakabareba bitabasabye ikiguzi ,kandi ugasanga ibyo umuhanzi yabaririmbiye none n’ubutaha nagaruka ni byo azabaririmbira ntagishya yongeyemo.

Bityo bigatuma ategura ibitaramo abantu ntibabyitabire ku bwo gutekerezako nta kidasanzwe aribubagezeho muri icyo gitaramo kandi batanamukumbuye byibura,cyangwa bakavuga bati “Turarinda tujya kwishyura amafaranga ngo tumurebe kuki kandi mu minsi irimbere tuzamurebera Ubuntu”.

3.Ubucye bw’ibitangazamakuru nyarwanda bikurikirwa cyane n’abanyamahanga.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda rigenda ritera imbere ariko ntiriragera ku rwego rwo gukurikirwa cyane n’abanyamahanga akenshi usanga bikurikirwa n’abanyarwanda bimbere mu gihugu n’ababa mu mahanga (diaspora).

Mugihe rero indirimbo zinyuzwa kuri ibyo bitangazamakuru byo mu rwanda kandi n’ubundi akenshi bikurikirwa n’abanyarwanda gusa n’undi mubare mucye w’abanyamahanga babasha kumva ururimi rw’ikinyarwanda dore ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda akenshi binakora ibiganiro mu kinyarwanda,ibihangano binyuzwaho bizajya bigera ku banyarwanda gusa bityo abanyamahanga usange ntibibashije kubageraho mu buryo buhagije.


4.Bamwe mu bahanzi nyarwanda bumva ko bamaze kugera iyo bajya kandi bagifite urugendo imbere .

Mperutse gutungurwa no kumva umwe mubahanzi bakomeye wo mu rwanda atangaza ko ngo urwego ariho mu muziki rumuhagije numva birantangaje cyane,mu gihe abandi bahanzi b’abanyamahanga batakigoheka ahubwo bahora bashakisha icyabamenyekanisha mu mpande z’isi bataramenyekanamo.

5.Ubafatanye budahamye mu bahanzi nyarwanda.

Bigenda bivugwa cyane cyane iyo abahanzi bari mu marushanwa,aho usanga bamwe muri abo bahanzi baba bahatanye,bagambanira mugenzi wabo bahatanye babona ushobora kubatwara igihembo,bagakora ibishoboka byose ngo bakore ibishobora kumwimisha amajwi,cyangwa ugasanga umuhanzi asabye undi mugenzi we ko yamushyigikira mu bijyanye n’ibikorwa by’umuziki undi akamukurira inzira ku murima.

Ngizo zimwe mu mpamvu 5 dutekereza ko zibera imbogamizi gutera imbere k’umuziki nyarwanda ku rwego rwiza.Ni ijisho ry’itangazamakuru ariko nawe niba wumva hari izindi tutanditse muri iyi nkuru yacu wayandika ahagenewe ibitekerezo hasi,bityo ukaba ushyize itafari ku muziki nyarwanda.

Photos/internet.
RUTAGENGWA Jean Paul


      

Tanga igitekerezo

-->