Inshuti 7 zibukije Umunyamakuru Muhire ‘bya bihe’ ku munsi w’ubukwe bwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/02/2018, Saa 12:20:47 Yasuwe inshuro 1396

Akiri umunyeshuri muri Kaminuza, Muhire Aphrodis yabarizwaga mu itsinda ry’inshuti 7"Seven Friends" zigahuzwa ahanini n’amasomo n’ubundi bufatanye mu buzima bwa buri munsi.

Ku munsi w’ubukwe bwebwabaye kuwa 10 Gashyantare 2018, iri tsinda ryagennye impano ariko nanone rimwibutsa byinshi byaranze ahahise.

Nubwo bose batashoboye kuboneka ariko Aimable DUKUZIMANA MURAGIZI wari uyoboye iri tsinda mu gikorwa cyo gutanga impano yibukije Muhire ibihe banyuzemo bakiri muri kaminuza hanyuma kandi aboneraho no kumwifuriza urugo ruhire.

Ati: "Seven Friend twahuriraga kuri byinshi, twari dufite umugambi kandi twawugezeho. Muhire ibi ni bya bihe twakubwiraga. Tukwifurije urugo ruhire.”

Seven Friends ni itsinda ryari rigizwe n’abantu barindwi ni ukuvuga abagabo 5 n’abagore 2 bagendanaga bakiga muri ICK.

Uretse MUHIRE Aphrodis,abandi bagize iri tsinda ni Kayitare Cryspin (arikorera),Aimable DUKUZIMANA MURAGIZI (akorera COGEBANK i Kigali),Assia UMUTONIWASE (aba i Johanesburg),Patrick HABARUGIRA (akorera Radio Rwanda),Anne Marie NIWEMWIZA (akorera KT Radio akaba na madam wa Nyilijabo),Nyilijabo Martin (Radio Rwanda), bose babanjirije Muhire kurushinga ari nacyo gituma bamwita bucura mu itsinda.

Nyuma y’ubukwe, RWANDADAILY NEWS twasuye urugo rushya i Muhanga maze Muhire atubwira ibyishimo by’umunsi w’ubukwe bwe n’umunezero w’urugo rushya.

Yagize ati:Ubuzima bushya ubu buraryoshye,nitaweho mu buryo bukomeye cyane.”

Yongeraho ati: Ndishimye cyane kandi ndatuje byuzuye. Ndashimira inshuti zange aho ziva zikagera,abaje mu bukwe n’abatarabujemo,ubuyobozi bwa RBA (Umuyobozi wa Radio Rwanda n’amaradio yose ayishamikiyeho Aldo HAVUGIMANA ubukwe yarabutashye bwose),famille yange,yewe buri wese muri aba mvuze n’abo ntavuze ndabashimiye cyane.Ni ku bwabo kuba ubukwe bwacu bwaragenze neza.

Muhire ni umunyamakuru wa RBA ukorera i Rusizi akaba yararushinganye na Abimana Janviere ukora mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Andi Mafoto y’ubukwe

Umuhango wo gusezerana imberere y’Imana wabereye i Muhanga


Ifoto y’urwibutso ku basore n’inkumi bambariye umukwe n’umugeni







Abavandimwe ba Muhire bari kumwe nawe kuri uyu munsi w’ibyishimo

Martin Nyilijabo(umubyeyi wa Batisimu)

Muhire Aphrodis na Madamu we Abimana Janviere
Muteteri Edinace(ibumoso) na Rose Mukayiranga bari babukereye
Ibyishimo byari byose ku bakozi ba RBA barimo Akimana Latifah na Patrick Habarugira
Uko byari byifashe i Huye mu gusaba no gukwa
Patrick Habarugira(hagati) hamwe n’izindi nshuti za Muhire(Mulindwa Cox na Zainab)
Orchestra Impakanizi yasusurukije abari mu bukwe

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Nshimiyimana innocent   |   ku wa 12/02/2018, Saa 14:19

    Woww bro courage mubuzima bwawe uteye intabwe ikomeye cyane uzagire urugo ruhire

Tanga igitekerezo

-->