Ingabire witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 agiye kurushinga

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/09/2019, Saa 16:26:52 Yasuwe inshuro 70

Ingabire Habibah witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 ntaze guhirwa, nyuma agahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018, arateganya gukora ubukwe.

Ubukwe bwa Habibah yagerageje kubugira ibanga ku buryo gutumira yatangiye kubikora ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019. Usibye kandi ubukwe, n’uwo bazarushinga kugeza ubu azwi n’abantu bake.

Umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam abarizwamo, ngo niwo utegerejwe gukorwa mu bukwe bw’uyu mukobwa buzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019, mu gihe indi mihango y’ubukwe irimo no gusangira kw’imiryango yombi yo bagishaka igihe yazabera mu minsi iri imbere.

Nikkah, umuhango waba Islam Habibah agiye gukora byitezwe ko uzabera i Kagugu aho azatura.

Nk’uko amakuru ava imbere mu nshuti ze abihamya ngo imihango ikurikira y’ubukwe iteganyijwe kuba mu Ukwakira mu 2019

Sce: Igihe.com