Incamake y’urugendo rwa Miss Igisabo mu irushanwa rya Miss Earth(Amafoto)

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 25/10/2017, Saa 14:07:08 Yasuwe inshuro 819

*Ku ikubitiro Miss Igisabo yagombaga kwambara bikini, ntiyabikora aratsindwa

*Icyakurikiyeho ni ukugaragaza imiterere y’imibiri , bakambara ikariso n’isutiye Miss Igisabo we, yarabyambaye arenzaho umwitero

* Ikindi kiciro Miss ‘Igisabo’ yabuze umudari mu bakobwa baberwa n’ikanzu

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya ’Igisabo’ yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 yerekeza mu gihugu cya Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 akaba agiye ahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Ku ikubitiro,Nyampinga Uwase Hirwa Honorine yatsinzwe mu irushanwa ryo kwiyerekana mu mwambaro wo kogana "bikini" mu irushanwa rya Miss Earth yitabiriye

Ba Nyampinga babwirwa kwambara Bikini, Honorine yiyambariye ikanzu ndende y’umuhondo

Icyo gihe "Gisabo" yiyerekanye yambaye ikanzu iva ku ntugu ikagera ku birenge. Abandi bakobwa bose bari mu cyiciro kimwe na we biyerekanye muri ’bikini’ nk’uko byari biteganyijwe muri ibyo birori byabereye mu Mujyi wa Pantagas.

Umudari wa zahabu wahise uhabwa uwarushije abandi muri iki cyiciro,Karla Aponte, ukomoka muri Puerto Rico, uw’ifeza uhabwa uwaje ku mwanya wa kabiri wegukanywe na Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi naho ku mwanya wa gatatu haje Nyampinga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wambitswe umudali ukoze w’Umuringa.

Yamabaye ikariso n’isutiya y’umweru nk’abandi , agerekaho umwitero
Nyamara abandi bubahirije amabwiriza bambara ikariso n’isutiya gusa

Abakobwa 86 bahataniye ikamba rya Miss Earth bongeye kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere mu cyiciro cyiswe ’Preliminary Judging for Figure and Form’ cyakorewe ahitwa Century Park Hotel mu Mujyi wa Manilla, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2017, icyo gihe igikorwa cyo kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri ku bakobwa bahatanye muri Miss Earth, cyakozwe mu muhezo kuko cyitabiriwe n’abantu mbarwa nabo batumiwe ndetse n’abagize akanama nkemurampaka gusa bagenzuraga abafite itoto kurusha abandi bakabagenera amanota.

Uwase Honorine "Igisabo" kimwe n’abo bahataniye ikamba, yiyerekanye mu mwambaro ugizwe n’isutiya (soutien mu gifaransa) ndetse n’ikariso, byose mu ibara ry’umweru werurutse, ashyiraho umwihariko wo kwambara umwitero bitandukanye n’uko abandi babigenje.

No mu kiciro cyo kureba Nyampinga uberwa n’ikanzu ndende,Miss Igisabo yavuyemo amaramasa

Ubu hari hakurikiyeho abarushanwa mu kuberwa n’ikanzu ndende yo kurimbana.

Aha hose Miss Honorine uhagararariye u Rwanda ntaho arabona umudari.

Ajyayo we yavuze ko icya mbere cy’ingenzi ari ukuba abashije guhagararira igihugu cye.

Ubu irushanwa risigaye ni irizaba tariki 29 Ukwakira aho aba bakobwa barenga 35 bahagarariye ibihugu byabo bazarushanwa mu kugaragaza ubwenge bwabo.

Tariki 04 Ugushyingo nibwo hazatangazwa Miss Earth 2017. Uva cyane cyane mu baba bitwaye neza mu yandi marushanwa mato abanza.

Nibwo bwa mbere u Rwanda ruhagarariwe muri Miss Earth.

Andi mafoto y’iri rushanwa




      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Nyampinga Cloudine   |   ku wa 29/10/2017, Saa 02:03

    Igitekerezo* Miss Yanze Guta Umuco Nyarwanda. Nubwo Yatsinze Ariko Yahesheje Agaciro Abanyarwandakazi.

Tanga igitekerezo

-->