Imyaka 10 irashize umuhanzi Lucky Philip Dube yishwe

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 18/10/2017, Saa 13:41:59 Yasuwe inshuro 2182

Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru ibika urupfu rw’umwe mu bagabo bakomeye mu mateka y’iyi njyana ku isi akaba ari Luck Phillip Dube.

Lucky Philip Dube yavukiye Ermelo mu ntara ya Mpumalanga yo muri Afurika y’Epfo, hari tariki 3.8.1964. Ababyeyi be batandukanye ataravuka, bituma arerwa na nyina Sarah wenyine. Izina Lucky (umunyamahirwe) yarihawe kuko yavutse nyina amaze igihe afite ibibazo by’uko izindi nda zavagamo. Lucky yaje gukurira kwa nyirakuru, we n’abavandimwe be babiri Thandi na Patrick, kuko nyina yakoraga kure.

Lucky Dube yakuze akora akazi ko gutunganya ubusitani (jardinier/gardener), nyuma aza kwijyira kwiga kuko yabonaga atabona amafaranga ahagije. Mu ishuri niho yinjiriye muri korali (chorale/choir), maze we n’inshuti ze atangiza groupe yitwa The Skyway Band. Ni naho yaje kumenyera amatwara ya Rastafari Movement. Amaze kugira imyaka 18, yinjiye muri groupe ya The Love Brothers, aba bakaba bararirimbaga style ya pop music mu rurimi rw’iki zulu. Muri iki gihe kandi, yanakoraga nk’umusekirite (security guard) mu isosiyete Hole and Cooke.

Iyo groupe yabo yaje kugirana amasezerano na Teal Record Company (yaje kuba Gallo Record Company, iyi igomba gukorera Alpha indirimbo nyuma y’aho atsindiye Tusker Project Fame). N’ubwo yari akiri mu ishuri, Dube yaje gusohora album yitwa ‘Lucky Dube and the Supersoul’ afatanyije n’iyo groupe ye. Nyuma baje gusohora na album ya kabiri, aha akaba yaranatangiye kwihimbira indirimbo no kwiga icyongereza.

Nyuma yo kubona ko indirimbo za reggae yaririmbaga muri concert zakundwaga cyane, no kubona ko ubutumwa bwa kirasta buba mu ndirimbo z’abantu nka Jimmy Cliff na Peter Tosh bukenewe na sosiyete y’abanyafurika y’epfo yarangwaga n’ivangura, yiyemeje guhindura style akaririmba muri reggae ya nyayo. Nguko uko muri 1984 yasohoye album yitwa ‘Rastas Never Die’. Iyo album ntiyaguzwe cyane nk’izo yasohoye mbere mu njyana ya mbaqanga. Guverinoma y’Afurika y’Epfo yaje guca iyo album muri 1985. Ibi ntibyamuciye intege kuko muri uwo mwaka yahise asohora album ye yindi yise ‘Think About The Children’.

Yakomeje gusohora album, nazo zirakundwa pe ! Muri 1989 yaje gutsindira ibihembo 4 bya OKTV Awards kuri album ye Prisoner, mu mwaka wakurikiyeho atsindira indi OKTV Award kubera album ye ‘Captured Alive’, naho muri 1991, abona ibindi bibiri kuri album ye House Of Exile. Album ye ‘Victims’ yagurishije amakopi arenga miliyoni ku isi yose. Muri 1995, yaje kugirana amasezerano na Motown( imwe yakoreraga Jackson 5 na Michael Jackson ubwe igihe kinini), akaba ari naho yasohoreye albumye yise ‘Trinity’.

Mu mwaka wa 1996, yaje gusohora album yitwa ‘Serious Reggae Business’, iyi ituma ahabwa titre ya "Best Selling African Recording Artist" muri World Music Awards, anabona kandi "International Artist Of The Year" muri Ghana Music Awards. Album ze eshatu zakurikiyeho zabonye ibihembo muri South African Music Awards. Album ye ya nyuma yitwa ‘Respect’ yasohotse i Burayi biciye mu masezerano yagiranye na company ikomeye cyane ya Warner Music.

Icyo twavuga aha ni uko yaririmbye Respect igihe yari i Kigali muri FESPAD 2006. Aha yabajije abantu icyo respect bivuga mu kinyarwanda, bamubwira ko bivuga ‘Kubaha’. Yahise atangira kuririmba ati “give me kubaha !” Yanaririmbye kandi izindi ndirimbo ziri kuri iyi album muri FESPAD kandi itarasohoka !

Yaje kujya mu ma tournées ku isi hose, aho yagiye aririmbana n’ibyamamare nka Sinéad O’Connor, Peter Gabriel na Sting.
N’ubwo azwi nk’umuririmbyi, Lucky Dube yaje no gukina mu ma films nka Voice In The Dark, Getting Lucky na Lucky Strikes Back.

Urupfu rwa Lucky Dube

Tariki 18.10.2007, Luck Dube yari atwaye babiri mu bana be 7 mu modoka ye yo mu bwoko bwa Chrysler 300C. Akibasiga imbere y’urupangu rw’umwe mu bavandimwe be muri quartier ya Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg, yahise araswa n’abagabo icyo gihe byavugwaga ko ari abajura b’imodoka (carjackers). Abo bagabo baje kuburanishwa, bakatirwa gufungwa burundu mu kwa kabiri kwa 2009.

Hari abavuga ko Lucky Dube yapfuye azize ko yaba yarateganyaga kwiyamamariza kuzayobora umujyi wa Johannesburg , uyu akaba ari umwanya ukomeye, cyane cyane mu gihe nk’iki hitegurwa igikombe cy’isi cya 2010. Umuntu ukunzwe nka Lucy Dube rero yashoboraga kugira amahirwe menshi yo gutorwa iyo aramuka yiyamamaje, bikaba rero ngo byaba byaratumye yicishwa n’abanyeshyari.

Urupfu rwa Lucky Dube rwatumye abantu batangira kugaya cyane kiriya gihugu, batangira no kwikoma umutekano waho. Afurika y’Epfo ni ahantu abantu barasana kurusha uko ino aha baterana amabuye. Abatunze imbunda ni benshi, ku buryo umutekano waho utoroshye.

Yasize abana 7, n’umugore we Zanele.

Tariki 21.10.2008, inzu y’umuziki Rycodisc yo muri USA yasohoye album yitwa ‘Retrospective’ iriho zimwe muri za ndirimbo ze zakunzwe, ndetse n’izindi atari yarigeze asohora. Ibi byatumye Lucky Dube ahabwa icyubahiro cyane ku isi yose.

Reba Different colours ya Nyakwigendera yakunzwe na benshi. Ese wowe umwibukira kuyihe ndirimbo?


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Ndayizeye kibuza francois   |   ku wa 18/10/2017, Saa 14:01

    R.I.P

    Mulindwa. Ndakwemera nawe urabizi

Tanga igitekerezo

-->