Icyamamare Theo Bosebabireba agiye kujyanwa Iwawa mu ivugabutumwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/09/2019, Saa 12:43:36 Yasuwe inshuro 1704

Amakuru yo kujyanwa i Wawa k’uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye binyuze k’ubuyobozi bw’Umuryango witwa Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu karere ka Rutsiro.

Ubu buyobozi bwemeje ko, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 buzajyana Theo Bosebabireba Iwawa mu ivugabutumwa bazahakorera, bikazaba biri muri gahunda y’ivugabutumwa uyu muryango usanzwe ukora.

Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba niwe muhanzi uzifashishwa muri ibi bikorwa, aho biteganijwe ko azatanga ubutumwa ku rubyiruko ruri Iwawa, binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya afite.

Theo Bosebabireba kandi azaba ari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika, barimo uwitwa Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries, ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries.

Hazaba kandi hari na Ev John Gasangwa, uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Iki gikorwa kizakurikirwa n’igiterane gikomeye cyiswe Boneza for Jesus Festival, kizabera kuri stade y’uyu muryango iri i Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba ndetse na Healing Worship Team n’abavugabutumwa barimo na Ev.JD.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries, yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko uzaba ari uw’amateka.
Sce: Impinga.com