Ibyo wamenya kuri Nyakwigendera Micheal Jackson wamamaye kubera imibyinire idasanzwe

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 5/01/2018, Saa 14:12:15 Yasuwe inshuro 876

Michael Joseph Jackson uzwi nka Michael Jackson cyangwa se King Of Pop ni umwe mu bantu batazibagirana kubera muzika,Imyambarire ndetse no kubyina.

Nyakwigendera Michael Jackson yavutse tariki 29,Kanama,1958 I Gary mu mujyi wa Indiana.

yagiye akora ibikorwa byinshi by’indashyikirwa , ndetse akaba ari ku rutonde rw’abahanzi bagurishije ibihangano byinshi ndetse no kwegukana ibihembo byinshi, gusa yaje gupfa ku itariki 25,Kamena,2009.

Yasize umurage mwiza ndetse n’izina rye riracyagaruka muri muzika ndetse n’ahandi henshi.

Kuba Michael Jackson ari igihangange bituma benshi bagikomeza kumugarukaho gusa urukundo abaraperi bamukunda rurihariye.

Rwandadailynews.com tukaba twabateguriye bimwe mu bintu byerekana urukundo abaraperi bakunda Michael Jackson

Twahera ku baraperi bakomeye bagiye bamuha intashyo mu indirimbo zabo yaba mu kinyejana cya 20 ndetse niki cya 21.

Mbere y’uko Umuhanzi Biggie Smalls yicwa mu mwaka wa 1997 yari amaze gukorana indirimbo yitwa “Victory” ku bufatanye na Puff Daddy ndetse na Busta Rhymes.

Mu gitero cya Kabiri cy’iyi ndirimbo hari aho umuhanzi Biggie agira ati: “I perform like Mike anyone---Tyson,Jordan,Jackson” mu mwaka w’1997 nibwo ibi bihangange byose yaba ari Mike Tyson,Michael Jordan ndetse na Jackson bari mu bihe byabo byiza.

Umwaka wa 2016 nibwo abahanzi nanone bari mu itsinda ryitwa Rae Smemmurd bamugarutseho mu indirimbo yabo yitwa “Look Alive” aho Slim Jixmmi agira ati: “ I’m a smooth Criminal , Michael Jackson moowalkin’, like I’m on a pill or something”

2009 Umuhanzi Jay-Z kuri Alubumu ye ya 12 mu indirimbo yitwa On to the next one yagarutse ku muhanzi Michael Jackson aho agira ati: “MJ at summertime,Obama on the text y’all should be afraid of what I’m gon’ do next ” aha Jay-Z aba yishongora ku bandi baraperi ko yagiye amenyana n’ibihangange bikomeye ku isi,ahereye ku kuba yaratumiye umuhanzi Michael Jackson mu mwaka wa 2001 ndetse bikaza kumuhira akemera Ubutumire, ndetse akaba (Jay-Z) ari mu bantu b’imena batumiwe na Barack Obama kumufasha ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2008.

Ibihangano bya Michael Jackson bya Michael Jackson byagiye bikoreshwa n’abaraperi mu rwego rwo ku babisigasira babiha undi umwimerere mushya, bizwi mu cyongereza nka Sampling.

Urutonde rw’indirimbo za Michael Jackson zimwe na zimwe za Michael Jackson zagiye zikurwamo uduce tumwe tw’imidiho maze tugakoreshwa

Indirimbo We’re almost there ya Michael Jackson yasohotse mu mwaka w’1975 yaje gusubirwamo mu mwaka wa 2010 na Method Man ku bufatanye na Ghostface Killa mu indirimbo yabo yitwa Our dreams.

I can’t help it ya Michael Jackson yasohotse mu mwaka w’1979 yasubiwemo n’itsinda ryitwa De la soul mu indirimbo yabo yitwa Breakadwan yasohotse mu mwaka w’1993

Pretty Young Thing ya Michael Jackson yasohotse mu mwaka w’1982 kuri Alubumu ya Thriller yajegusubirwamo n’umuhanzi Kanye West mu indirimbo ye yitwa Goodlife mu mwaka wa 2007

Human Nature nanone yasohotse kuri Alubumu ya Thriller yaje gusubirwamo n’umuraperi w’igihangange Nas mu indirimbo ye yitwa It ain’t hard to tell mu mwaka w’1994.

Michael Jackson azwiho kuba yari afite umuhogo wuje guhogombeza ndetse a,amagambo agize indirimbo akaba atazibagirana, bamwe mu baraperi ntibibabuza kuyakoresha mu indirimbo zabo nubwo byaba bidafite injyana imwe.

Umuhanzi Kendrick Lamar ubwo yasohoraga indirimbo “King Kunta “, abagiye basesengura amagambo bumvisemo amwe mu magambo ari mu indirimbo Smooth Criminal ya Michael aho aba agira ati:” Annie are you ok?, Annie are you Ok? “

Umuhanzi Notorious BIG nawe utazibagirana muri muzika ubwo yasohoraga indirimbo yitwa “ One more Chance” ntiyahwemye gukoresha amwe mu magambo mu indirimbo ya The Jackson 5 (akaba ari itsinda ryari rigizwe na Michael Jackson hamwe n’abavandimwe be) yitwa “I want you back” aho mu gisingizo cy’iyo ndirimbo bagira bati: “ Oh Biggie gimme one more chance “ gusa Michael Jackson agira ati: “ Oh baby gimme one more chance” aya magambo muri izi ndirimbo zombi akaba yarakoreshejwe mu injyana imwe.

Umuraperi Wale ufite inkomoko mu gihugu cya Nijeriya nawe yakoresheje ( mu indirimbo yitwa “ My PYT”) amwe mu magambo y’indirimbo ya Michael yitwa “ Pretty Young Thing”, aho agira ati: “ I want to Love you, Pretty Young Thing”


      

Tanga igitekerezo

-->