Ibyo wamenya kuri Bora wifuza kuba icyamamare muri Karaoke

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/05/2018, Saa 17:48:33 Yasuwe inshuro 1037

NIYONKURU BORA Aimee Pacifique azwi ku izina rya Bora Lavender ni umukobwa w’umuhanzi cyane cyane akaba aririmba Karaoke.

Iyo uganiriye n’uyu mukobwa ubona ko yifitiye ikizere kandi akavuga ko yiteze kuzagera ku ndoto ze.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Rwandadaily News, Lavender yadutangarije ko hari byinshi yifuza kugeraho abikesheje bimwe mu bikorwa bye.

Yagize ati: "Ni byinshi nifuza kuzageraho dore ko ntaririmba gusa hari n’ibindi nkora nshaka kuzabyaza umusaruro gusa byo ntago abantu barabimenyamo cyane ariko ndashaka kubikomeza nkazagera kure."

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Ati:" Yeweee hari kera cyane ubwo nigaga tronc commun muri Mater Dei Nyanza,nahimbye indirimbo yitwa"OYA" habaye ibirori ndaririmba nyine ku rubyiniro byari ibintu bishimishije nari nkiri umwana mutoya.Ndibuka ko ari na bwo nafashe microphone bwa mbere nkaririmba"

Kuri Ubu Lavender yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 3 aho akurikirana amasomo y’Icungamutungo.

Mu rwego rwo kwagura impano Lavender avuga ko yinjiye mu byitwa "Quo-topics art" ,uburyo bwo kwandika amagambo bakoresheje amafoto ye bitewe n’ubutumwa bashaka gutambutsa.

Amafoto ya Bora

Zimwe muri quotes zikorwa ku mafoto ya Bora


      

Tanga igitekerezo

-->