Ibyo wamenya kuri Baby Style wifuza kugera aha Justin Bieber

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 11/12/2017, Saa 16:33:31 Yasuwe inshuro 1039

Twahirwa Kerry wamenyekanye ku mazina ya Baby Style ni umwana ukiri muto w’ imyaka 9 y’ amavuko winjiye mu muziki mu mwaka 2016.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza avuga ko afite intumbero yo kuzavamo umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga cyane ku mugabane w’ Afurika.

Ubu amaze kugira indirimbo zigeze kuri 5 arizo Ndashima,Igitego,Mugeni,Bravo na Platin izifite amashusho ni 2 ndashima n’igitego.

Avuga ko indirimbo azikora mu biruhuko gusa, iyo baruhutse akora ibishoboka byose akandika indirimbo akajya no muri sitidiyo ku buryo ishuri ritangira yarazigejeje no ku binyamakuru bitandukanye.

Baby Style, ngo iyo yatsinzwe mu ishuri agatahana amanota adashimishije igihano bamuha ni ukudakora indirimbo kandi ko izo mbabazi zivaho kugeza yitwaye neza mu ishuri.

Baby Style yaje mu muziki ari imikino ubwo yahembwaga n’ umubyeyi yitwaye neza mu ishuri icyo gihe indirimbo yakoze yarakunzwe cyane itangira no gukinwa ku mateleviziyo ndetse na Radio biza kumuviramo gukora iyi ndi ndirimbo.

Uyu mwana w’ imyaka 9 nawe yahise abona ko nta kabuza agomba kuba umuhanzi, ubu yizeye ko azakora umuziki ukamugeza kure ukamwambutsa imbibi z’ u Rwanda ukamugeza ibwotamasimbi.

Baby yasabye abana bagenzi be ko bagakwiye kujya baganira n’ ababyeyi babo bakabisanzuraho cyane kugirango babashe kumenya impano zibarimo babafashe kubazamura mu kugaragaza izo mpano.

Mu bahanzi akunda Baby Syle akunda umuhanzi Riderman mu Rwanda. Hanze agakunda Justin Bieber ari nawe agenderaho cyane kuko yifuza no kuzamamara nkawe ahereye mu Rwanda.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    beatrice Umubyeyi   |   ku wa 11/12/2017, Saa 20:22

    Uyumwana arashoboye rwose Kdi aba yabikoreye indirimbo ze zifite ubutumwa akomerezaho

Tanga igitekerezo

-->