Ibyo wamenya ku muhanzi Biban ufite impano mu kwandika indirimbo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/05/2018, Saa 11:40:11 Yasuwe inshuro 849

Umuhanzi Uzabumwana Dieudonné w’imyaka 23 uzwi nka Biban Duff, aravuga ko yiteguye kugera kuri byiinshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda abikesheje impano ye yo kwandika indirimbo mu buryo buteye imbere yo gukoresha amagambo y’ubuhanga ;ibintu bitamenyerewe ku bahanzi bakizamuka hano mu Rwanda.

Uyu muhanzi uvuga ibi ashingira ku kuba bwa mbere yinjira mu bikorwa bye bya muzika hari mu mwaka wa 2016 yitabiriye amarushanwa yitwa Abbey Star Project yatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda aviramo muri kimwe cya kabiri gusa yegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza mwirushanwa.

Duff avuga ko ibi byamuhesheje amahirwe yo kugaragara mu mashusho y’umuhanzi Maher Zain uzwi nk’umuhanzi wa mbere ku isi uririmba indirimbo z’iyobokamana rya Islam.

Ni ubwo bimeze bityo, avuga ko kugeza ubu inyungu mu buryo bw’amafranga itaraba nyinshi ari na yo mpamvu agiye kwiyambaza abandi bahanzi bafite aho bageze ndetse n’itangazamakuru.

Aganira na Rwanda Daily News uyu muhanzi yavuze ko yumva afite ikifuzo cyo kuzatugwa n’umuziki.

Ati : « Ndifuza ko ubutumwa ntanga bwazagera ku banyarwanda benshi byaba ngombwa n’i mahanga bukagerayo.Ndifuza kandi ko ibyo nkora byazantunga bigatunga na benshi bafite aho bahuriye na byo. »

Biban Duff yatangiye umuziki mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu segonderi. Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2017 nta ndirimbo n’imwe yagiraga itunganyije. Kuri ubu afite indirimbo 4.

Umva indirimbo yitwa Ngigiza


      

Tanga igitekerezo

-->