Ibyo wamenya ku irushanwa rya MISS WORLD ryitabiriwe na Iradukunda agataha amaramasa

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 21/11/2017, Saa 17:28:08 Yasuwe inshuro 754

Irushanwa rya Nyampinga uhiga abandi uburanga ku Isi rizwi nka "Miss World"ryabaye ku nshuro ya 67 uyu mwaka,ryegukanwa n’umuhinde kazi Manushi chhillar, naho Miss Iradukunda Elsa warihagarariyemo u Rwanda ataha amaramasa.

Iri rushanwa ryatangiye mu w’1951, ritangizwa n’umwongereza ERIC Morley.Yaritangije ryitwa iserukiramuco rya bikini, icyo gihe ryitabirwaga n’Abongereza gusa.

Uko ryarushijeho gukundwa byaje gutuma radiyo na televisiyo mpuza mahanga by’Abongereza ariyo BBC byariteye inkunga maze mu w’1959 riboneraho kuba mpuzamahaganga.

Umuhindekazi Manushi Chhillar wabaye Miss World 2017

Kuri ubu rijyamo abakobwa baba barahize abandi ubwiza mu bihugu byabo noneho ku rwego rw’isi bagakora imirimo itandukanye baba barateguriwe, ubyitwaye mo neza akaba ari we uryegukana.
Eric Morley waritangije akaza guhabwa n’ibihembo bitandukanye yaje gutabaruka mu mwaka w’2000 maze umufasha we Julia asigara we uriyobora.

Uyu mwaka irushanwa rya Miss World 2017 ryitabiriwe na ba Nyampinga 129 baturutse ku migabane itandukanye harimo n’uhagararariye u Rwanda Iradukunda Elsa ariko we yatashye amaramasa.


      

Tanga igitekerezo

-->