Ibyamamare mu muziki i Kigali mu gusoza umwaka

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 31/12/2017, Saa 15:16:39 Yasuwe inshuro 474

Bimwe mu byamamare bikorera umuziki muri Afurika bagiye kurangiriza umwaka bataramira abanyarwanda mu bitaramo biteganyijwe kubera hirya no hino mu Rwanda.

Bamwe muri ibyo bihnge twavuga nka Ali kiba na Ommy Dimpoz bamaze kugera I Kigali mu masaha ya saa mbili z’ijoro ryo kuwa gatandatu.

Abandi ni itsinda rya Sauti Sol ryamamaye mu bakorera umuziki muri Kenya baje i Kigali kwitabira igitaramo cyiswe "New Year Eve Countdown 2018" .

Sauti Sol yaherukaga kunezeza abaturarwanda n’abakunzi b’umuziki i Kigali mu gitaramo bakoze cyo kumurika album ya Gatatu iri tsinda ryise ‘Live And Die In Africa’, cyabaye ku itariki ya 17 Nzeri 2016 kibera muri "Expo Ground" i Gikondo.

Sauti Sol

Yemi Alade nawe yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa yine mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2017.

Yemi Alade, umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria yageze i Kigali, aje kwitabira igitaramo gikomeye giherekeza umwaka wa 2017 kibera muri kigali Convention Center.

Hari kandi umuhanzi Magnom uri mu bakomeye muri Ghana nawe biteganyijwe ko azasoreza uyumwaka mu Rwanda. Magnon yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, afite indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘My Baby’.

Mu gihe amaze aririmba yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Sarkodie , Mr Eazi,
Samini , Edem , Raquel, Guru, 2face Idibia ,Shaker, Flowking Stone n’abandi.

Kuri ubu ategerejwe mu gitaramo ngarukamwaka kitwa " ROC NYE" kibera mu Rwanda .


      

Tanga igitekerezo

-->