Hateguwe igitaramo gishishikariza abantu gukwirakwiza ibihangano nyarwanda ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 13/12/2017, Saa 11:58:20 Yasuwe inshuro 756

Inkuru itangaje irimo kuvugwa mu Rwanda ni uko hateguwe igitaramo cyo gushishikariza abantu gukoresha akajambo kabanziriza insanaganyamatsiko runaka kuri Tweeter na Instagram kazwi nka Hashtag.

Ni igitaramo kizakorerwa mu ibice byinshi byinshi by’u Rwanda aho abazabyitabira bazabwirwa ko umuziki nyarwanda ukwiye kumenyekana biciye ku mbuga nkoranyambaga bagakoresha "#" mu kwegereza igihangano ibitangazamakuru mpuzamahanga biteza imbere umuziki.

Baraka uri mu bateguye Hashtag Party yabwiye RWANDADAILY NEWS impamvu y’iki gitaramo.

"Hastag party ni ibitaramo twateguye dufatanyije na Isango Star bikazabera mu nce zitandukanye z’u Rwanda aho kwikubitiro tuzahera mu karere ka Bugesera dukurikizeho Kayonza ndetse dusoreze i Kigali. Ubutumwa tuzatangiramo ni ugukangurira abanyarwanda guteza umuziki wabo imbere bakoresheje izi social media duhoraho umunsi ku munsi." Uko Baraka abisobanura.

Abahanzi batandukanye babarizwa mu itsinda rya Kiwundo barimo Vmpino,Slow Burn (Bahagarariye Ubugande),Diplomate,Evanny na Nasson (Bahagarariye u Rwanda muri Kiwundo) ndetse na Miss Erca uhagarariye Uburundi muri iyinzu itunganya umuziki,bari mu bazataramira abazitabira iki gitaramo.


      

Tanga igitekerezo

-->