Hari itsinda ryavutse rigiye kuzahura imyidagaduro yo mu ntara yamagepfo.

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 16/09/2019, Saa 11:58:36 Yasuwe inshuro 230

Itsinda ryitwa ‘Southern Entertainment Group’ rihuriyemo abahanzi bakorera mu ntara y’amagepfo byumwihariko mu Akarere ka Muhanga ,hamwe n’abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro, bahigiye kongera kubyutsa imyidagaduro mumajyepfo yasaga nk’aho yasubiye hasi.

Ni nyuma y’aho hari hamaze igihe bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ndetse banayikunda bari bamaze iminsi binuba bavuga ko batakibona ibitaramo bitabira biba byateguriwe muri iyi ntara bavuga ko ngo byose bibera I Kigali. Nyuma Rero hari itsinda ryiganjemo urubyiruko aho bavuze ko bafite gahunda yo kuzamura ibijyanye n’imyidagaduro mu magepfo.

Sindiheba Yusuf umwe mubagize iritsinda ati”Nkubu nawe mbwira, ko ubaye hano Muhanga igihe kitari gito,nihehe uherutse kubona habera igitaramo? Kubwibyo rero ubu twe twiyemeje ko tugiye gufatanyiraza hamwe tukazamura imyidagaduro ya hano iwacu Mumagepfo by’umwihariko hano mu karere ka Muhanga nyuma tukamanuka n’utundi turere”.

Iri tsinda ryitwa ‘Southern Entertainment Group’ Mu Inama y’abahuje banzuye ko mumishinga yabo bagiye gutangira gutegura ibitaramo maze abari banyotewe kubona abahanzi babataramira nabo bagashyirwa igorora.

Umuvugizi w’iritsinda Tungandame Pierre Ati ”vuba aha turabagezaho gahunda y’ibitaramo ,aho tugiye guhera Muri Muhanga nyuma tugakomereza no mutundi turere tugize amagepfo hose tukahashyushya”.

Imyidagaduro yo mumagepfo muri ikigihe yasaga nkaho yasubiye hasi aho hagati ya 2006 kugera 2014 byagaragaraga ko I Huye ariho hari igicumbi cy’umuziki nyarwanda,aho abahanzi bakomeye harimo nka;The Ben,Meddy,Tom Close n’abandi ariho bubakiye amazina.

Gusa nyuma umuziki waje gusa n’uwimuka uva mumagepfo ujya muri Kigali. Gusa iritsinda ryavutse Southern Entertainment Group ngo rigiye gukora ibishoboka byose intara y’amagepfo yongere ishyuhe.