Gusoza "Tour du Rwanda" Knowless yakoze ibitari biherutse

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 20/11/2017, Saa 07:42:28 Yasuwe inshuro 1392

Mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda (Tour du Rwanda Concert) , Butera Knowless yagaragaje ko afite imbaraga maze arabyina karahava.

Benshi batunguwe no kubona abyina gutyo , ariko akarusho ni uko yagaragaye abyinisha abasore b’i Nyamirambo mu gihe biyumvishaga ko bagiye gutaramirwa n’umuhanzi w’umubyeyi.

Yahamagaye abasore bari aho ngo bamubyinishe ibintu bitaherukaga kuri Butera Knowless . Akaba yatangaje ko ubu yamaze kongera kugaruka kandi ahishiye byinshi abakunzi be.

i Gitaramo cyari cyitabiriwe

Knowless aganira n’itangazamakuru yavuzeko akiri wa wundi ati:”Nta kabuza iyo wishimye urabyumva , nishimye kwihangana birananira ni ko kubyina kuriya.”

Muri iki gitaramo hatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye binyuze mu ikinamico, bwiganjemo gushishikariza abantu kwisuzumisha indwara zandura n’izitandura nka diyabeti n’izindi .

Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo wari wongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma yo kwibaruka ndetse na DJ Bisoso umenyerewe mu kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda.

DJ Bisoso, Anitha na MC Kate

Igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi icyakora cyaranzwe n’abahanzi bafite abafana mu Rwanda.

Muri iki gitaramo Knowless yafatanyije na Yverry, Social Mula, Riderman ndetse na Bruce Melodie.


      

Tanga igitekerezo

-->