Gospel: MUCYO Diana arasohora indirimbo “URI UWERA” yaririmbanye n’umugabo we.

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 5/06/2018, Saa 16:43:05 Yasuwe inshuro 512

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Kamena 2018 ni bwo umuhanzikazi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana MUCYO Diana ashyira ahagaragara indirimbo ye yise “Uri uwera”.

Mu kiganiro amaze kugirana na rwandadailynews, MUCYO yatangaje ko iyi ndirimbo igaruka ku mbabazi Uhoraho agirira abamwiringira. Aha kandi ngo nta wagatewe ubuwoba n’ibyo ahura na byo mu buzima kuko Imana ari yo buhungiro n’ingabo ikingira muntu.

“Kubera ko Imana itugirira imbabazi, ari igihome kidukingira, ari ubuhungiro bwacu; mbura icyo nayivugaho ngahitamo kuyiramya mvuga ngo uri uwera Mana uri uwera ibihe byose.” Mucyo Diana

Indirimbo “URI UWERA” ni iya gatatatu ashyize ahagaragara. Akaba yarayiririmbanye n’umugabo we NKUBANA John bafitanye abana batatu.


      

Tanga igitekerezo

-->