Gisagara: Korali Amahoro ADEPR Save yakoze igikorwa cy’urukundo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/05/2019, Saa 10:11:48 Yasuwe inshuro 235

Korali Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save mu itorero ry’akarere ka Gisagara, ikomeje gukora cyane muri uyu mwaka wa 2019 yaba gukora ibitaramo, indirimbo nshyashya, ndeste n’ibikorwa by’urukundo.

Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2019 iyi Korali yamenyekaniye ku ndirimbo yitwa Ingoma yawe iri kuri Alubumu y’amajwi n’amashusho bashyize hanze umwaka ushize wa 2018, bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gufasha umukecuru w’Intwaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 utuye mu mudugudu wa Karambo mu Kagali ka Rwanza mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abaririmbyi bose ba korali Amahoro, aho uyu mubyeyi bamusaniye inzu, bamwubakira ubwiherero, bamusakarira inzu, banamuha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Perezida wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain yabwiye www.rwandadailynews.com ko iki ari igikorwa batakereje, kuko ivugabutumwa bakora rikwiye guherekezwa n’imirimo myiza.

Perezida wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain

Yagize ati:"Ivugabutumwa dukora mu ndirimbo, twasanze rikwiye guherekezwa n’imirimo myiza. ni muri urwo rwego twatekereje iki gikorwa cyo gufasha uyu mubyeyi kandi tuzabikomeza."

Yakomeje avuga ko kandi bishimira ko muri korali yabo ibikorwa bari biyemeje mu ntangiriro z’uyu mwaka birimo igitaramo bakoreye i Save ku kicaro cya Paruwasi, n’iki gikorwa cyo gufasha byose bigezweho.

Anavuga ko mu bindi bikorwa bateganya, hari igitaramo bazakorera mu karere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2019. Ni nyuma y’uko iyi korali bari banaherutse gushyira hanze indirimbo 3 zirimo iyitwa Siyoni, Yakobo,

Muri iki gikorwa cyo gufasha Umushumba wa Paruwasi ya Save Misago Felicien, yashimye iyi korali yateguye iki gikorwa, anabizeza ubufanye igihe cyose bazamukenera.

Umushumba wa Paruwasi ya Save Misago Felicien (Hagati)

Yagize ati:" Mwakoze cyane Imana ibahe umugisha. Mbijeje ubufatanye ku giti cyanjye ndetse no mu ruhande rw’itorero muri rusange. Iki ni igikorwa abantu n’Imana bazabibukiraho. "

Chorale Amahoro yashinzwe mu mwaka wi 1998, itangira ifite abaririmbyi 38, ubu ifite abaririmbyi 74, ni chorale ikora ibikorwa bitandukanye by’urukundo nko gusura abarwayi , gutanga ubwisungane bwo kwivuza ku batishoboye ,Kugeza ubu iyi chorale Ifite alubumu 2 z’amajwi, n’imwe y’amashusho.





















Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com