Dream Boys bari mu byishimo by’uruhurirane rw’isabukuru y’amavuko yabo

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 26/09/2017, Saa 17:09:44 Yasuwe inshuro 3930

Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore babiri aribo MUJYANAMA Claude uzwi nka TMC na NEMEYE Platini muri iki cyumweru bose bizihije isabukuru yabo y’amavuko dore ko babonye izuba banakurikirana kuko bavutse mu mwaka umwe ariwo 1989.

Ubusanzwe TMC yizihiza isabukuru ye kuwa 25 Nzeri naho Platini we akayizihiza bucyeye bwaho kuwa 26 Nzeri buri mwaka.

Mukiganiro kirambuye Platini yagiranye na rwandadailynews.com ku murongo wa telefone yatangaje ko iyi ari isabukuru yizihije na we ubwe imuteye ishema kubw’ibigwi n’amateka bamaze kwandika mu kazi kabo ka buri munsi.

Dream Boys bamaze gushyira hanze alubumu 6 ndetse bakaba banaherutse kwegukana irushanwa risumba ayandi hano mu Rwanda ari ryo Primus Guma Guma Super Star ,aho baryegukanye ku nshuro yaryo ya 7 muri 6 bari bamaze baryitabira.

JPEG - 75.2 kb
Dream Boys ubwo begukanaga igihembo cya mbere muri PGGSS7

Kuri iyi sabukuru ye, Platin yageneye ubutumwa abakunda ibihangano bya Dream Boys muri rusange mu myaka umunani(8) bamaze muri muzika kuva 2009 kugeza magingo aya avuga ko ibyo bagezeho byose babikesha abafana, akabibutsa ko uretse indirimbo yabo Ruracyariho basohoye nyuma yo kwegukana Guma Guma, kuri ubu bari ku bategurira n’ibindi byinshi byiza kandi bizabashimisha.

Emmy Twahirwa