Diana Kamugisha yatangaje impamvu yahisemo gukorana indirimbo ye nshya yise “Mpanagurwe” na The Pink.

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 20/03/2018, Saa 08:44:38 Yasuwe inshuro 293

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 17 Werurwe 2018 ni bwo hashyizwe ahagaragara amashusho y’indirimbo “Mpanagurwe”, Diana Kamugusha yahanze afatanyije n’Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink. Ni indirimbo igaruka ku mbabazi muntu akwiye guhora asaba Imana iyo yayicumuyeho; ikaba ngo yarakozwe mu gihe kigera ku kwezi.

Kamugisha avuga ko impamvu yahisemo The Pink ngo bahangane iyi ndirimbo ari uko akunda uburyo The Pink akora “Rap”.
“The Pink twashatse gukorana kuva kera, kuva umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo nkunda ukuntu abikora, ukuntu arapa ari umukobwa, ni ibintu byiza rwose ndabikunda kandi mu by’ukuri nawe yifuzaga ko dukorana”. Diana Kamugisha

Mu kiganiro yagiranye na rwandadailynews.com, Diana Kamugisha yavuze ko inganzo y’iyi ndirimbo ngo bayivomye mu gitabo cy’indirimbo ahavuga ngo “mpanagurwe hose mwami n’umuriro niba ubishaka”. Gusa ngo iyi ndirimbo yanahimbwe mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu ko bakwiye kujya basaba Imana kubahanaguraho ibyaha kuko nta mumarayika uba mu isi.

Diana Kamugisha yongeye kugaruka ku myambarire igaragara mu mashusho y’indirimbo ye, avuga ko atari kora nkuko bamwe bashobora kubikeka. Ahubwo ngo bari bambaye bikwije.
Yagize ati: “Hahahaha… nta ma kora arimo rwose, ni amapantalo y’imipira. Kandi njye rwose mbona ibyo byiyubashye. N’ijambo ry’Imana riratubwira ngo tujye twambara twikwije. Rero ntabwo twambaye ubusa. Turiyubashye, dusanzwe turi abantu biyubashye n’ubusanzwe. Ubwo rero tuba twumva tugomba no kubaha abantu bose duha iyo message Imana iba yaduhaye”.

Umuhanzikazi nyarwanda Diana Kamugisha ni ubyeyi w’abana bane. Azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza. Arateganya kumurika umuzingo w’indirimbo ze mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.


      

Tanga igitekerezo

-->