Diamond Platinumz ashobora kuba agiye kureka umuziki

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 24/05/2018, Saa 13:33:27 Yasuwe inshuro 503

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya akaba na nyiri Wasafi TV Diamond Platinumz yatunguye abafana be ubwo yatangazaga ko ashobora kureka ibijyanye n’umuziki agakomezanya n’indi mishinga ye yindi imubyarira inyungu.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima yabatari bake kuri iy’Isi yavuze ko isaha ku isaha ashobora kureka ibijyanye n’umuziki ubundi agashira umutima n’ingufu mu bikorwa bindi bye birimo radiyo ndetse na Televiziyo bya Wasafi uyu muhanzi aherutse gufungura kumugaragaro mu gihugu cya Tanzaniya.

Nkuko ikinyamakuru Nairobi news kibitangaza ngo Diamond kuri ubu ari gukora umuziki mu rwego rwo kubona amafaranga atubutse kugira ngo azahite akomereza mu yindi mishinga imubyarira inyungu.

Nkuko yabitangarije bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakora kuri Wasafi TV ubwo bari bari gusangira ifunguro dore ko ari no mu gisibo kuko abarizwa mu idini rya bayisilamu, uyu muhanzi nibwo yabwiye bagenzi be ko atakora umuziki ubuzima bwe bwose ko ariyo mpamvu amafaranga avana muri muzika agomba kuyashora mu yindi mishinga.

Yagize ati "Inzozi zange ni ukwinjira mu bucuruzi nyabwo ubwo nzaba mpagaritse kuririmba. Ntiwakora umuziki ubuzima bwawe bwose, niyo mpamvu ayo ninjije mu muziki nyashora no mu yindi mishinga. Reka dukoreshe amahirwe dufite twubake ejo heza"

Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma yuko mu minsi ishize yagiye agaragara mu bikorwa byinshi bitandukanye no kuririmba nko kuba yarashinze radiyo na Televiziyo ya Wasafi ndetse akaba anafite kompanyi icuruza ubunyobwa mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo.


      

Tanga igitekerezo

-->