Danny Vumbi yikomye abasetse wa mukobwa wo muri Miss Rwanda wateze moto

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/02/2018, Saa 17:07:18 Yasuwe inshuro 538

Umuhanzi Danny Vumbi aragaya abasetse umukobwa witwa Umutoniwase Anastasie uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kubera ko yateze moto asanze abandi ngo bajyane mu mwiherero i Nyamata.

Uyu mwali ukomoka mu karere ka Muhanga aherutse gutega moto imvunanaNyabugogo kugera i Remera aho abakobwa bose bahagurukiye berekeza i Nyamata.

Amafoto ye yavuzweho byinshi yaba mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamujora mu gihe abandi basanga nta mpamvu yo kumuseka.

Ubutumwa Danny Vumbi yashyize kuri FACEBOOK

Abinyujije ku rukuta rwe rwa FACEBOOK Danny Vumbi avuga ko abasetse uyu mukobwa batari bafite impamvu yo kubikora kuko muri bo ngo harimo n’abadafite igare.

Yagize ati:" Ubanza ibi biba mu Rwanda gusa! Aho umuntu ugenda n’amaguru aseka ugenda kuri moto! Burya rero kugera aho ujya ni rwo rugendo."

Danny yunze mo ko icyo yakoze cyamunyuze ndetse akemeza ko akwiye ijwi rye.

Ati:"Kwiyerekana uko ndi bitambangamiye sinzi impamvu byabangamira wowe! Harya uyu bamutora bate ngo muhe ijwi ryanjye?"

Danny Vumbi umaze gutura mu mitima y’abenshi kubera uburyohe bw’amagambo y’indirimbo akora harimo iyo yise "Ubwenge ku gihe",abaye uwa kabiri mu byamamare hano mu Rwanda baruye bagashyigikira Umutoniwase kuko na
Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 aherutse kumwifuriza kugeza ku byo umutima we ushaka byose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 .


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Emmanuel mushimiyimana   |   ku wa 13/02/2018, Saa 20:59

    arikose kuki umuntu bamugayira uko ateye ? Sinibaza ukuntu abantu batekerereza umuntumukuru uzikwitekerereza nyuma yibyo rero nsanga bamuhora ubusa . nibakurekesha tukuri inyuma kandi n ,IMANA Ibigufashemo

  • 2

    Joseph   |   ku wa 14/02/2018, Saa 18:37

    Igitekerezo*ndu

    mva ntajyitangaza kirimo

Tanga igitekerezo

-->