Crezzo G yashyize hanze indirimbo yumvikanamo ukwicuza gukomeye mu rukundo

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 25/02/2018, Saa 07:24:33 Yasuwe inshuro 358

Izina Crezzo G Samuelo ni izina ritamenyerewe cyane kuri benshi muri muzika nyarwanda,icyakora ni izina rimaze igihe kitari gito mu ruganda rwa muzika Nyarwanda kandi rizwi n’abamwe mu bavuka mu karere ka Rusizi.

Crezzo G Samuelo ni umuhanzi mu njyana ya R&B na Afro Beat akaba yarakoze indirimbo zitandukanye nka “RUBEBE,WE NEED PEACE,NDAKWEMERA,SINAKUNDA,n’izindi.

Indirimbo ze z’uje ubutumwa bw’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Kuri ubu yamaze gushyira indirimbo ye nshya hanze yise “NARAKABIJE” ikaba ari indirimbo y’urukundo igaragaza ukwicuza gukabije ndetse ikaba inafite umwihariko wo kuba iri muri HIP HOP kandi ubusanzwe yaririmbaga injyana zikora ku mutima.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandadaily News, Crezzo G Samuelo yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gutambutsa ubutumwa buyikubiyemo mu buryo bwuzuye ndetse no guhindurira abakunzi be injyana y’umuziki bari basanzwe bamuzi ho.

Twifuje kumenya niba iyi ndirimbo hari aho ihuriye n’ukuri maze mu magambo ye adutangariza ibi bikuri kira.

“Iyi ndirimbo narakabije ni igitekerezo nagize nk’umuhanzi ntaho ihuriye n’ukuri ku rukundo rwanjye.Nayikoze nishyize mu mwanya w’umusore waba yakunze umukobwa batari ku rwego rumwe,akamukunda byimazeyo,amurutisha bose na byose,mbese yamukunze atizigama bikarangira umukobwa amuhindutse akamuhemukira kandi yaramwizeraga amufata nk’uzabana nawe mu buzima bwe bwose.Nagerageje kwishyira mu mwanya w’uwo musore ntekereza ibyo yakavuze ambwira uwo mukobwa nsanga nta kindi uretse kwirenganya kubwo gukunda ugakabya."

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Fax Beat Killer muri Future Records ntekerezako izakirwa neza kandi izafasha benshi mu bakundana.”

Twifuje kumenya niba uyu muhanzi azakomeza gukora HIP HOP maze atubwirako icyo yimirije imbere ari ugukora umuziki kandi umuziki ntugira ivangura ahubwo ukorwa hagendewe kubyiyumviro by’umuhanzi n’ibyifuzo by’abakunzi ba muzika muri rusange.

Crezzo G Samuelo ni umwe mu bahanzi icumi bahataniraga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu kiganiro Friday show gica kuri Radio Rusizi.

Umva indirimbo Narakabije Crezzo G


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Masabo Charles   |   ku wa 25/02/2018, Saa 08:18

    Komeza ukore icyo wiyemeje kandi wubake urwakubyaye ukoresheje impano wahawe na Rurema , umunsi yaje azabaza buriwese icyo yamariye isi akiresheje impano yahawe kubuntu .samwello turagushyigikiye cyane uzagere muntara zose unabasuhuze.

  • 2

    Simbi Aniella   |   ku wa 25/02/2018, Saa 08:39

    Wow! What an amazing talent!!! Rwose Crezzo G Samuelo urantunguye cyane sinarinziko na Hip Hop wayishobora.naho ibyo kwicuza nyine ntakundi niba warakoze ibyo wagombaga gukora ntiwirenganye.ufite impano ikomeye komeza inzira watangiye ntucike intege Kandi uzabigeraho natwe nkabakunzi bawe tukuri inyuma iteka

  • 3

    elly eric   |   ku wa 25/02/2018, Saa 08:55

    kbx courage ntugacike intege knd I butumwa bwawe buzahindurA BensHi

  • 4

    Pacifique Uwimana   |   ku wa 25/02/2018, Saa 09:16

    Nubwo irumo ukwicuza, ariko irimo n’ubwenge! keep up Crezzoooo

  • 5

    Dushimimana Pascal   |   ku wa 25/02/2018, Saa 11:03

    Keep rising Crezzo! Let your talent shines over the world. Ntuzatwikirize inkangara ku itabaza wacanye, rireke rimurikire isi yose.

  • 6

    Eric Habaguhirwa   |   ku wa 3/03/2018, Saa 22:00

    Keep it up man tukuri inyuma

Tanga igitekerezo

-->