Clemio umuhanzi ukizamuka arimo kwifashisha ’drone’ mu gutunganya amashusho y’indirimbo ze

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 15/01/2018, Saa 10:17:27 Yasuwe inshuro 903

Si kenshi umuhanzi ucyizamuka ashora amafaranga atubutse mu muziki kuko aba atekereza ko ashobora kuyashoramo ntayagaruze.

Ariko Umuhanzi ukizamuka Clemio we yatangiye umuziki akora indirimbo mu majwi n’amashusho byo kurwego mpuzamahanga dore ko mu gutunganya amashusho yifashisha indege zitagira aba pilote zizwi nka “drone”.

Clemio ni umuhanzi uririmba mu njyana ya R&B na Afro beat yatangiye umuziki muri 2012 ,aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa “Himbazwa iteka”,nyuma agenda akora n’izindi zisanzwe (secular music) yakoreye muri top5sai nka Ni wowe,Nadia,Ihira igihe,Nabihanuye, n’izindi.

Nyuma yo kuzikora mu buryo bw’amajwi yahise akurikizaho no kuzikorera amashusho yazo mu buryo bugezweho yifashishije drone,nkuko yabidutangarije ngo agomba kujya akora amashusho yo kurwego rwiza ku buryo azajya anacurangwa ku bitangazamakuru mpuzamahanga.

Imwe muri video yakoze ni nk’iyitwa Ni wowe yakoranye na Believer.

Ni imwe mu zigaragara ko ibereye ijisho kandi yanakozwe mu buryo bugezweho.

Umuhanzi Clemio yarangije amashuri yisumbuye muri 2015,yigaga kuri Ecole de Science de Musanze ari naho yakoreraga umuziki we,kuri ubu ari gukomereza amasomo ye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi “ICK”mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho .

Indirimbo ye Ni wowe yirebe hano


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    NEMEYE EMMANUEL   |   ku wa 17/01/2018, Saa 15:39

    SONGA MBERE MUSORE NDABONA URIMO KWITWARA NEZA.

Tanga igitekerezo

-->