Birababje kuba ubukwe bwapfa kubera inkwano zabuze-Umuhanzi Y.chris

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/10/2018, Saa 11:51:06 Yasuwe inshuro 1943

Nyuma yo kubona isi iyobowe n’amafaranga, icyari urukundo kigasimburwa na yo, Umuhanzi Aime Pacifique AHISHAKIYE ukoresha Y.Chris Aime, aravuga ko agiye gukora ibishoboka byose agatanga ubutumwa abinyujije mu nzirimbo buzatuma abantu bagaruka ku rukundo rw’umwimerere.

Y.Chris avuga ko ngo hari ingero azi zituma ubukwe bupfa nyamara ari nta kindi cyabuze ahubwo ari inkwano.

Ati: “ Ni ibihangano bigaruka cyane ku rukundo ariko zifite umwihariko wo gutanga message ikomeza imibanire iramba hagati y’abashakanye cyangwa babyitegura ndetse zinagaruka ku bijyanye n’inkwano mu muco nyarwanda. Nk’iyi minsi,iyaba abakoraga ubukwe, bukoraga bagakweranye imitima,nta bintu twakabaye tubona nk’ibyo tubona. Ubukwe bupfa kubera inkwano zabuze.”

Gusa ariko ngo ahatangiriye kuririmba indirimbo zubaka urukundo ngo hari ikigenda gihinduka nk’uko abihamirizwa n’abo aba yaririmbiye mu bukwe.

Yagize ati: “Yego,ndetse byanatangiye kugikora kuko nubwo ntari mu mujyi ariko mba mbona feedback ku bagize amahirwe yo kubyumva,na cyane nkunda kugira amahirwe yo kubiririmbira abantu mu bukwe.”

Ikindi uyu muhanzi w’imyaka 25 avuga ni uko ngo yishimira ko uko yanditse indirimbo isigira abantu ubutumwa rimwe na rimwe bakabijyaho impaka.

“Bambwira ko indirimbo ari nziza gusa zimwe na zimwe zikabyara debates aho usanga bambwira bati ‘urugero wakwa umutima ute, cyangwa wategereza ute umukunzi imyaka 100?’ gusa byose birangira babikunze kandi na njye nkunda kwandika indirimbo muri bwa buryo isigira abantu ingingo yo kuganiraho."

Uyu muhanzi ukizamuka, afite indirimbo 7 magingo aya, kandi ngo afite indoto yo kuzaba umuhanzi wa rubanda, ubuhanzi bwe bukazamutunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yumva kandi azamenyekana ku kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwerekeye imibanire bugira icyo buhindura kinini kuri rubanda.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Asifiwe Constance   |   ku wa 5/10/2018, Saa 15:29

    Igitekerezo*Wwoooww!!! bro komereza aho ubwo ugamije kubaka Imana izagushyigikira kdi uzagera kundoto zawe rwose nange nkurinyuma as your sister

Tanga igitekerezo

-->