Amatsinda y’Umuziki ashobora kuzibagirana bikababaza abafana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/03/2018, Saa 15:04:10 Yasuwe inshuro 1005

Nubwo muri yo hari aya kivuga ko akora ariko aya matsinda yarakunzwe kandi ahangayikishije abafana ko ashhobora kuzazima burundu. Amwe muri yo ni Good Life iherutse kubura Radio wishwe akubiswe.

Dore ayo matsinda ashobora kuvaho bikababaza cyane abayakundaga.
GOOD LIFE

Good Life ni itsinda ryatangiriye mu gihugu cya Uganda rishnzwe n’uwitwa Moses Radio na Weasel. Aba bahanzi bararimbye karahava ndetse baramamara birakomera. Gusa ubwo bai bageze mu bihe byabo byiza inkuru mbi yatashye ku mitima y’abakunzi babo ko umwe muri bo yitabye Imana.

Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio ni umusore wabanaga na Weseal mu itsinda Good Life rikunzwe mu muziki muri Uganda no mu karere. Radio yitabye Imana azize aburwayi nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yabaye tariki 22 Mutarama 2018 aho yakubiswe n’abasore bahuriye mu kabari ’De Bar’ kari Entebbe mu mujyi wa Kampala, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe.

Radio na Weasel

Radio yaje kumara igihe kinini ari muri Coma mu bitaro bya Nsambya Hospital ndetse aza no kubagwa mu mutwe, nyuma aza gusa n’uworohewe, gusa magingo aya yamaze kwitaba Imana ku myaka 33 y’amavuko. Inshuti ze n’abavandimwe ntako batagize ngo yitabweho mu kuvurwa n’inzobere ndetse hari n’amakuru avuga ko Perezida Museveni yatanze Miliyoni 30 z’amashiringi ya Uganda nk’inkunga yo kumuvuza. Iri tsinda naryo rimeze nk’irya zimye nubwo Weasel warisigaranye avuga ko azakora ibishoboka byose ntiryibagirane. Nyuma y’urupfu rwa Radio hamaze gusohoka indirimbo imwe yiswe Tokyayitaba.

P SQUARE

Iri ni itsinda ryabarizwaga mu gihugu cya Nigeria rikaba ryari rigizwe n’abasore b’impanga 2 aribo Peter Okoye n’umuvandimwe we Paul Okoye. Ryagacishijeho abantu benshi bararimenya ariko ryaje kugira iherezo abarigize baratandukana kuri ubu bakora umwe ku giti cye.

Peter na Paul bari bagize P Square

Muri Mata 2014 nibwo Peter yafatanye mu mashati n’impanga ye Paul baririmbana muri P Square bakizwa n’ababyinnyi babo. Kurwana kwabo byatewe n’ukutumvikana kwabaye hagati yabo kubera mukuru wabo Jude Okoye wari watashye ubukwe bwa Paul nyamara yaranze gutaha ubwa Peter.
Mu wkwezi kwa 09 Peter wo mw’itsinda rya P.Square yareruye avuga ko P Square yatandukanye.

Ibi byose byatangiye kuvugwa ubwo bano basore bavukana bari bafite tour yo kujya muri Europe ndetse na leta zunze ubumwe za Amerika bikaza kurangira uwitwa Peter ariwe wenyine witabiriye ibitaramo byagombaga kubera muri leta ya Philadelifia.

URBAN BOYS

Iri ni itsinda ryo mu Rwanda rwa Gasabo ryari rigizwe n’abasore 3;Humble Gizzo,Nizzo na Safi. Iri tsinda ryaje gutwara irushanwa rikomeye kurusha ayandi yose mu Rwanda-PGGSS6 hari mu mwaka wa 2016.

Urban Boys ya kera ikirimo Safi

Abinyujije kuri mbuga nkoranyambaga, Niyibikora Safi ‘Madiba’ yatangaje ko imikoranire ye na Urban Boys yarangiye nyuma y’imyaka 10 bari bamaranye.
Urban Boys yaje kuzura umutwe ubwo abasore 2 Humble na Nizzo babwiraga abanyamakuru ko bazakomeza ntibacike integer ariko magingo aya ntawabura kuvuga ko iri tsinda rigana ahabi.

MAKOMA

Iri ni itsinda ryo muri Kongo Kinshasa ryari rigizwe n’abavandimwe batandatu(Abakobwa 3 n basaza babo 3). Amazina yabo ni; Nathalie Makoma, Annie Makoma, Pengani Makoma, Tutala Makoma, Duma Makoma, Martin Makoma ariko harimo n’undi utari uwo mu muryango wabo witwa Patrick Badine. Bakundaga kuririmba mu Lingala n’icyongereza ariko hari n’izindi ndimi bavangagamo nk’igifaransa n’ikidage.

Itsinda rya Makoma ryakunzwe cyane mu myaka ya 2000 ndetse aho wanyuraga hose wasanganga indirimbo zabo nka ‘Natamboli’,’Naleli’ n’izindi zicurangwa n’abantu b’ingeri zose. Abakundaga iri tsinda bahora bibaza iherezo rya Makoma.

6 bari bagize Itsinda rya Makoma

Groupe Makoma ni itsinda ryaririmbaga indirimbo zo guhimbaza Imana ryo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko ryakoreraga muzika mu gihugu cy’Ubuholandi. Ryashinzwe na Tutala Makoma muri 1993,batangira kwigaragaza muri 1995. Icyo gihe yitwaga “Nouveau Testament” . Muri 1997 ubwo bimukiraga mu Buholandi nibwo iri tsinda ryahinduriwe izina yitwa Makoma. Nayoki Sango niyo ndirimbo yabo yari ikunzwe muri icyo gihe.

Muri 2003 nibwo umuto muribo, Nathalie Makoma, wandikaga nyinshi mu ndirimbo zabo yatangiye kuririmba ku giti cye. Muri uwo mwaka yashyize hanze indirimbo imwe yise ‘On Faith’ muri 2003 . Muri 2004 nibwo yavuye muri Makoma bucece, atangira kuririmba ku giti cye. Nyuma yo kuvamo nabwo yashyize hanze indirimbo yise ‘I Saw the Light’ muri 2005. Yakomeje gukora muzika kugiti cye abifashijwemo na kompanyi ya Sony BMG, batandukana muri 2011.

Nubwo Nathalie yari amaze kuvamo, itsinda rya Makoma ryakomeje gukora ariko kuva muri 2006 ntiryongeye gushyira hanze ibihangano bishya.

Amafaranga niyo yatumye Yuda agambanira umwana w’Imana. Urebye ninayo yatumye abavandimwe baryana, bibaviramo gutandukana. Ubwo yari amaze kuva muri Makoma, Nathalie yatangaje ko ariwe wandikaga hafi y’indirimbo zose zabo ariko amafaranga yavaga mu bihangano agatwarwa na bakuru be.


      

Tanga igitekerezo

-->