Amashirakinyoma ku by’urupfu rw’umuhanzi Radio uherutse kwitaba Imana bigashengura benshi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/02/2018, Saa 09:18:44 Yasuwe inshuro 3052

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 01 Gashyantare hagana mu masakumi n’ebyiri nibwo umwe mu bajyanama ba Radio Mowzey Balaam Barugahare yatangarije ikinyamakuru The new vision ko Moses Ssekibogo uzwi nka Radio amaze kwitaba Imana mu bitaro biherereye I Kampala byitwa Case Hospital.

Ni nyuma yo kumara iminsi arwariye muri bino bitaro ari muri koma bitewe no kuba yarakubitiwe mu kabari gaherereye Entebe akomereka mu mutwe bimuviramo kujya muri koma.

Imvo n’imvano yo gukubitwa kwa Radio byamuviriyemo urupfu.

Hari ku itariki ya 25 Mutarama ubwo Radio,Producer Washington na Frank murumuna wa Radio bari bari mu modoka berekeza Entebe aho Radio yari ari kubakisha inzu ye avuga ko agiye guhemba abakozi bamwubakira.

Ni uko mu gihe bari mu nzira bagenda, Radio abwira abo bari kumwe (Washington na Frank) ko hari akabari bigeze kunyweramo abo bari kumwe batezamo akavuyo kandi akaba yarababwiye ko azabibishyura ni uko berekeza kuri ako kabari.

Bagezeyo, Radio abasaba guteranya agaciro k’ibyangiritse abasaba no gushyiraho indishyi y’akababaro.

Ubwo Radio yahise abishyura amafaranga bakomeza urugendo berekeza ku nzu ye, bahageze ahemba abakozi, mu gihe bari aho yitabye terefoni y’Umugore amubwira ko yamenye ko ari Entebe bityo ko yifuza ko yaza mu kabari ke bagasangira.

Ubwo bahise berekeza kuri ako kabari. Bagezeyo, baricara na nyiri kabari nawe araza witwa George Egesa bafata icyo kunywa ariko Radio we yerekanaga ko atishimiye aho hantu kuko yasabaga Washington na murumuna we kwimuka bakava muri ako kabari.

Ubwo hahise haza kutumvikana hagati ya Radio na Egesa batangira gushwana ubwo nyiri akabari yahise ahamagara umwe mu bashinzwe kurinada umutekano bazwi ku izina rya Bouncer wari hafi aho niko guhita aterura Radio amushyira hejuru ajugunya hasi.

Ubwo Radio yahise amera nk’upfuye avirirana amaraso mu mutwe gusa hashize akanya gato arahaguruka bagira ngo arakize ariko yahise yongera yitura hasi yakomeretse mu mutwe bikabije.

Ubwo wa mu bouncer yahise yiruka ari nabwo abandi bahise bafata Radio bamujyana mu bitaro byari hafi aho gusa ntibyagira icyo bimumarira bimwohereza mu bitaro biherereye I Kampara ari naho yaguye.

Case Hospital Ibitaro Radio yari arwariyemo

Mu kiganiro nyina wa Radio yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu, yatangaje ko ubuzima bw’Umwana we buri kugenda bumera neza.

“Hari abantu babi bari kugenda bavuga ko ubuzima bw’Umwana wajye buri habi ariko Umwana wanjye yahumekaga hifashishijwe imashini none muganga yambwiye ko ari guhumeka ku giti cye ̏.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Case Hospital bwatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta MUSEVENI yatanze miliyoni zigera kuri mirongo itatu z’amashilingi ya Uganda ayaha ibi bitaro mu rwego rwo gukomeza kwita kuri uyu muhanzi.

Moses Ssekibogo uzwi nka Radio Mowzey apfuye afite imyaka Mirongo itatu n’itatu(33) yavukiye ahitwa i Busoga muri Uganda, yaririmbanaga na Weasel mu itsinda ryitwa Goodlife, Zimwe mu ndirimbo azibukirwaho ni Heart attack, Sweet Lady, Can’t Let you go...

Imana imwakire mu bayo

Source: New vision
niyoyitadamour@gmail.com


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Tigrade   |   ku wa 2/02/2018, Saa 11:29

    Nukuri biragoranye kubyumva gs icyo nasaba inzegoz"ubushinja cyaha za Uganda nuko zakurikirana zikanahana uwo ariwe wese wagize uruhare murupfu rw’umuvandimwe Radio gs lmana imwakire mubaye, nukur Africa ibuze umuhanzi ukomeye .kd nanone mboneyeho kubashimira kumakuru meza muba mutugezaho,mukomereze aho turabakunda

  • 2

    mahoro   |   ku wa 2/02/2018, Saa 14:50

    bibaho niwabo watwese

  • 3

      |   ku wa 3/02/2018, Saa 00:23

    Igitekerezo* umuryango wa redio tuwufashe mumugongo ukomeze kwihangana nkabasa ubuyobozi bwayuganda gukurikirana uwagiwese uruhari murupfu rwa redio murakoze turabakunda

  • 4

      |   ku wa 5/02/2018, Saa 11:06

    yooooo ! Uwiteka amutuze iwe

Tanga igitekerezo

-->