AMAG The BLACK n’umukunzi we LiLIANE basezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 15/12/2017, Saa 17:30:40 Yasuwe inshuro 457

Nyuma y’aho umuhanzi AMAG The Black,atangarije ku mugaragaro ko yihebeye umukobwa witwa Uwase Liliane,kuri ubu bombi bamaze kubihamiriza n’imbere y’amategeko.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Kamonyi,umurenge wa Runda ,akagali ka Ruyenzi,hafi y’ishuri rya ISETAR.

Umuhango wabaye Mw’ibanga rikomeye dore ko HAKIZIMANA Amani (AMAG The Black) aherutse gutangaza ko ubukwe bwe atari concert.

Kuri iyo mpamvu rero abari bitabiriye uwo muhango byagaragaraga ko bari bacye ugereranije n’urwego AMAG ariho mu kumenyekana,abanyamakuru n’abo byagaragaraga ko abitabiriye uyu muhango bari bacye.

Mike Karangwa umenyerewe mu itangazamakuru cyane mu myidagaduro ni we wari uhagaragiye AMAG The Black,na ho umuririmbwi mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire ni we wari ugaragiye Uwase LILIANE (umufasha wa AMAG The black).

Umuhango wo gusaba no gukwa biteganyijwe ko uzaba taliki ya 24 ukuboza 2017,ni ibirori bizabera muri “Chris guest house”(Ku Ruyenzi),ku isaha y’i saa Tatu za mu gitondo, Saa Cyenda z’amanywa hazabaho kwakira abazaba batumiwe mu mujyi wa Kigali ahazwi nka “Tellavista”ku Kicukiro.


      

Tanga igitekerezo

-->