Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Nizeyimana umuyobozi wa RWANDA DAILY NEWS

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/02/2018, Saa 16:09:51 Yasuwe inshuro 1069

Tariki ya 10 Gashyantare ni bwo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru RWANDA DAILY NEWS, Claude Nizeyimana yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima ashyingiranwa na Mukahirwa Christine.

Ni umuhango wabimburiwe no gusaba no gukwa byabereye kugisozi ukurikirwa no gusezerana imbere y’Imana muri sentrali ya Kiliziya Gatolika i Kagugu, witabirwa na benshi mu bo mu muryango we ariko nanone hari na benshi bakoranye na Nizeyimana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuva mu myaka ya za 2013 kugeza 2016.

Nizeyimana Claude yadutangarije ko ashima Imana ku bw’imirimo yamukoreye ikamufasha kumugeza mu ntangiriro y’urugendo rushya atangiye kandi agomba gukomeza.

Ati:" Ndashima Imana cyane ku byo yankoreye. Ntangiye urugendo rushya kandi nzi neza ko Imana izakomeza kumba hafi jyewe n’umufasha wange."

Kuri ubu,Claude Nizeyimana ni umuyobozi w’ikinyamakuru cyashinzwe n’abanyamakuru b’inzobere mu mashuri no mu burambe mu by’itangazamakuru (gifite ikicaro i Kigali)akaba afatanya iyi mirimo n’akazi gahoraho akora muri IPRC y’Amajyepfo, akaba ari naho umufasha we Christine akora.

Ubwanditsi bwa RWANDA DAILY NEWS tumwifurije urugo ruhire.

Dore Amwe mu mafoto y’ubuwe bwa Claude


Claude yambika impeta y'rudashira umukunzi we


Claude yambika impeta y'rudashira umukunzi we

Claude na Christine nyuma yo gusezerana

Abasaserdoti basezeranyije Claude na Christine harimo bakuru ba Claude babiri

(Uhereye iburyo) Jules na Christine (Radio Rwanda), Camille Ndikumana(Tv one), Safi na Junior bose bakoranye kuri Radio Huye



Mu murya w’inanga n’ijwi binogeye amatwi Claude yaririmbiye umufasha we








Akana ko mu jisho....





      

Tanga igitekerezo

-->