Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda bamaganiye kure amagambo ya Aline Gahongayire

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 27/04/2019, Saa 19:46:59 Yasuwe inshuro 114

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari kugenda hacicikana amashusho y’umuhanzikazi mu ndirimbo z’Imana ariwe Aline Gahongayire avuga amagambo asebya itangazamakuru rya hano mu Rwanda ibintu benshi bise kwishongora no kwirata.

Kuri uyu wa gatandatu, Urugaga rw’Abanyamakuru b’imyidagaduro rwashyize itangazo ahagaragara rivuga ko nk’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda bamaganye amagambo uyu muhanzikazi yavuze yishongora ndetse anasebya itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Uru rugaga rukomeza ruvuga yuko Abanyamakuru ba hano mu Rwanda bagize uruhare runini mu kumenyekana kwa Aline Gahongayire ndetse n’abandi bahanzi muri rusange kandi ko badateze guhindura umurongo wo gufasha abahanzi nyarwanda kumenyekanisha ibikorwa byabo birengagije imyumvire y’abatabona akamaro k’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu iterambere ryabo.

Basoza basaba abanyarwanda kudaha agaciro aya magambo yavuzwe n’uyu muhanzikazi kuko yuzuyemo ukwishongora n’isebanya.

Ibi bibaye nyuma yahoo uyu muhanzikazi agaragaye avuga amagambo y’ukuntu yagiye muri Leta z’unze ubumwe z’amerika kuvugira kuri radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ngo agomba kuvugana n’abri ku rwego rwe ko atavugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ritari ku rwego rwe.

1997niyoyita@gmail.com