Abana bagiye gufatira urugero rwiza kuri Baby Style w’umuhanzi

Yanditswe na Kuwa 27/12/2017, Saa 21:16:23 Yasuwe inshuro 277

Bamwe mu bana batuye mu bice by’igihugu by’umwihariko abatuye i Kigali baravuga ko batewe Ishema na mugenzi wabo Baby Style w’umuhanzi ibintu basanga bibashimisha bityo bakavuga ko bagiye urugero.

Bamwe mu baganiriye na rwandadailynews.com bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe no kubona Baby Style aririmba ndetse bagashimishwa no kuba kuri noheli yarabageneye Impano.

Musanganire Scovia wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza kuri Kamuhoza yasanga baby Style ari umwana umubereye icyitegererezo mu masomo ye ndetse abihurizaho na Mugisha Dodo urangije amashuri abanza akaba afite intumbero yo kuzagera kure muri muzika na we nka Baby Style kuko atangaza ko ababyeyi be batamukundiraga kuyijyamo kubera amasomo ariko nyuma yo kubona iby’uyumwana akora ndetse aniga ababyeyi be bahise bamuha uburenganzira.

Kuri Noheli Baby Style yisangiye n’abana bato ndetse yanabahaye impano zirimo ingofero ndetse n’amakayi bazakoresha mu mwaka wamashuri utaha wa 2018.

Kuri Noheli Baby Style yasangiye n’abana bato

Twahirwa Kerry wamenyekanye ku mazina ya Baby Style ni umwana ukiri muto w’ imyaka 9 y’ amavuko winjiye mu muziki mu mwaka 2016.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza avuga ko afite intumbero yo kuzavamo umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga cyane ku mugabane w’ Afurika.

Ubu amaze kugira indirimbo zigeze kuri 5 arizo Ndashima,Igitego,Mugeni,Bravo na Platin izifite amashusho ni 2 ndashima n’igitego.

Twahirwa Kerry AK Baby Style

      

Tanga igitekerezo

-->