Abahanzi Ringo na Bebe Cool bizeje ibitangaza abitabira igitaramo bari buririmbemo

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 29/06/2018, Saa 07:47:14 Yasuwe inshuro 406

Abahanzi mpuzamahanga, Ringo wo muri Africa y’Epfo na Bebe cool bageze mu Rwanda batangaza ko biteguye gushimisha abaturarwanda kakahava mu gitaramo cya Jazz Junction.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, aba bahanzi bavuze ko biteguye neza icyo gitaramo kandi ko bashaka gushimisha Abanyarwanda mu muziki mwiza wa ‘Live’.

Ringo Madlingozi w’imyaka 54 ni umuhanzi ukomoka muri Africa y’Epfo, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Sondela’, ‘Into yam’, ‘Ndiyagodola’ n’izindi.

Uyu mugabo ufite amateka mu muziki wa ‘Pop’ yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko ngo akaba ari igihugu asanzwe yumva nawe yari afitiye amatsiko yo kuzageramo.

Ngo kuba ari ubwa mbere ahaje nibyo bizamuha imbaraga zo gushimisha Abanyarwanda bazaza mu gitaramo yatumiwemo.

Bebe Cool we usanzwe aza mu Rwanda yavuze ko bimutera ishema iyo agize gahunda imuzana mu Rwanda ngo kuko ari igihugu gifite isuku ndetse n’abakobwa beza. Mu gitaramo ngo nawe azaririmba uko ubushobozi bwe bungana.

Ati “Murarike Abanyarwanda ko mpari kandi nzabashimisha cyane, kuri njyewe ni igitaramo kidasanzwe kuko nzaba ndi kumwe n’umuhanzi ukomeye nanjye nkunda ariwe Ringo.”

Muri icyo gitaramo abandi bahanzi bazaririmba barimo Mani Martin, Irakoze Hope, hamwe n’itsinda rya Neptunez Band rizaba ricurangira abo bahanzi bose.

Muri iki gitaramo kiba kuri uyu wagatanu tariki ya 29 Kamena 2018,haraba hanizihizwa isabukuru y’imyaka itatu ‘Kigali Jazz Junction’ imaze itangiye.


      

Tanga igitekerezo

-->