Uburengerazuba:Abahanzi bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/12/2017, Saa 15:08:32 Yasuwe inshuro 325

Mu gihe isi yugarijwe n’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibiyobyabwenge, abakora umuziki bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bashishikajwe no guhashya ibi bikorwa byibasiye isi dutuye.

Ni muri urwo rwego uyu mwaka irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka ryahawe insanganayamatsiko igira iti “Turwanye ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.”

Iri rushanwa rizasozwa ku 15 Ukuboza 2017 mu karere ka Karongi ahazahembwa abahanzi batanu bambere mu turere twa Rusizi ,Nyamasheke na Karongi mu irushanwa riswe “Kinyaga Award”

Mu minsi yashize, abahanzi b’i Rusizi baherutse kwishyiriraho itsinda (RAG) ryitezweho kuzaba igisubizo mu kumenyekanisha ibihangano by’abatuye aka karere mu buryo bwihuse.

KINYAGA AWARDS ni rimwe mu marushanwa abera hanze y’umujyi wa Kigali agakorwa mu rwego rwo kuzamura abahanzi bo muntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu turere dutatu ari two Karongi,Rusizi na Nyamasheke.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamashe ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki ya Boston.

Akimana Ernest


      

Tanga igitekerezo

-->